Muhanga: Bagiye kwiyambaza banki kugira ngo isoko ryuzure

Urugaga rw’abikorera PSF mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko hakenewe miliyali imwe na miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo icyiciro cya mbere cy’isoko rya Muhanga cyuzure.

Icyiciro cya mbere cy

Icyiciro cya mbere cy’isoko mi bwo kigeze mu isakara nyuma y’imyaka itanu hatangijwe kubaka isoko

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko bari kugirana ibiganiro na banki kugira ngo ibagurize amafaranga azishyurwa isoko ritangiye gukorerwamo.

Avuga ko aho icyiciro cya mbere kigeze abikorera babashije kwikusanyiriza miliyali imwe n’imisago, nk’uko bigaragazwa n’igenagaciro ryakozwe na banki izabaha inguzanyo.

Ku bijyanye no kuba isoko ryaradindiye ugereranyije n’igihe ryari riteganyirijwe kuzurira, Kimonyo avuga ko abanyamuryango basaga gato 50 ari bo biyemeje gutanga imigabane yabo ngo isoko ryuzure, ariko habonekamo abacitse intege ku buryo hari n’abirukanywe hagashakishwa abandi.

Agira ati “Twatangiye kubaka turi abantu basaga 50 bamwe ntibatanga imigabane ku buryo twageze aho tugasigara turi 30, ariko ubu bamaze kubona ko ibintu bigenda neza twabonye abandi 20.

Kimonyo avuga ko bagiye kwaka inguzanyo ya banki ku buryo mu mezi atandatu isoko rizaba ryuzuye

Kimonyo avuga ko bagiye kwaka inguzanyo ya banki ku buryo mu mezi atandatu isoko rizaba ryuzuye

Ubu ayo tugiye kwaka ni azakora imirimo yo gusoza icyiciro cya mbere cy’isoko, ni ugusakara no gukora amasuku, twagize imbogamizi kubera ko byasabye gukura abanyamuryango badatanga imigabane ku rutonde muri RGB biradukerereza, ariko ubuyobozi bw’intara bwaradufashije byarakemutse”.

Akarere ka Muhanga gafite imigabane inganga na 15%, ariko kakererewe kuyishyikiriza abikorera kuko kamaze kubaha gusa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itanu ishize imirimo yo kuryubaka itangiye, yatanzwe mu myaka ibiri ishize.

Kayitare Jaqueline, Umuyobozi w

Kayitare Jaqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko imigabane y’akarere izakomeza gutangwa neza kugira ngo imirimo yo kubaka isoko rya Muhanga ibashe kurangira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.