Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gutaha saa moya byatangiye kumvikana ku munsi wa kabiri nyuma y’uko hasohotse amabwiriza mashya ashingiye ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Imibare igaragaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa moya, mu mujyi wa Muhanga hafashwe abantu batinze gutaha basaga 100 n’imodoka umunani, ariko bukeye bwaho ku mugoroba wo ku wa 28 Kanama 2020 hakaba hafashwe abantu 45 na moto imwe gusa.
Guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba mu mujyi wa Muhanga usanga abantu ari uruvunganzoka mu mihanda bataha, uko amasaha yegera saa moya abantu bongera umuvuduko haba abanyamaguru n’abatwaye ibinyabiziga kuko amasaha aba yenda kubafata.
Hari abaturage babyumva ko bagomba gutaha ngo bubahirize amabwiriza, kuko n’ubwo bitarumvikana ku bantu bose, bidakwiye kuba icyuho cyo kurenga ku mabwiriza nkana.
Nkundimana watashye saa kumi n’ebyiri n’igice yihuta cyane yavugaga ko bikwiye kutagora inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubera ko amabwiriza yumvikana nta mpamvu yo kugorana, cyane ko gutaha kare biri mu buryo bwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Agira ati, “Ndi kwihuta ngo nubahirize amabwiriza, abantu ntibarabimenyera neza ko saa kumi n’ebyiri bagakwiye gutangira gutaha kugira ngo saa moya zigere bageze mu ngo”.
Umwe mu bacururiza MTN mu mujyi wa Muhanga avuga ko guhera saa kumi n’ebyiri nta mukiriya aba acyakira kuko usanga abakiriya baba bihuta ku buryo bigera saa moya ntawe ukigura kuko baba bihuta cyane.
Agira ati, “Ni ukwitahira hakiri kare kuko usanga n’ubundi ntawe uhagarara ngo agure ikarita yo guhamagara, ni ukubyemera nta kwikomeraho kuko ni ukwirinda”.
Bamwe mu bafatiwe mu mujyi wa Muhanga barengeje isaha ya saa moya bavuga ko hari igihe bafatwa bakimara gufunga imiryango saa moya nyine, ibyo bikavuga ko bo bafungira isaha yo kuba bageze mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko agereranyije uko umunsi wa mbere wo gutaha saa moya wagenze abantu batabyumvaga neza kuko hari n’abari bakiva hirya no hino bakererewe, ariko nyuma ku munsi wa kabiri hagaragaraga impinduka ku buryo abantu bari kugenda babyumva.
Agira ati, “Ku munsi wa mbere twafashe abantu hafi 100 n’imodoka 8 uyu munsi twafashe 45 na moto, ariko ubu batangiye kubyumva, abantu bagomba kumva ko saa moya itaruta ubuzima bwabo ngo bakomeze kwihagararaho, abatubyubahiriza ni ukubaganiriza abananiranye tukabahana”.
Ubuyobozi buvuga kandi ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 agomba gukomeza abantu bubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ahahurira abantu benshi, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa no kwirinda ingendo zitari ngombwa.