Mu bice by’icyaro cy’Akarere ka Muhanga hari abaturage bagenda batambaye udupfukamunwa twifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko hafi ya bose baba badufite mu mifuka no mu bikapu bakatwambara ari uko bikanze abayobozi banga ko babihanirwa.
Abo mu Mirenge ya Kiyumba na Kabacuzi baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bazi akamaro k’agapfukamunwa ariko kukambara aho bari hose nk’uko biri mu mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo ntibarabigira umuco.
Niyitegeka Emmanuel wo mu Murenge ya Kiyumba, wagendaga mu muhanda nta gapfukamunwa yambaye, kuri we ngo iyo ari hafi yo mu rugo si ngombwa kukambara.
Ati “Jyewe ubu ndahinguye, kwambara agapfukamunwa ngiye guhinga ahantu hatari kure numva atari ngombwa. Ndagafite ariko nagasize mu rugo, gusa ngeze hano ku gasantere ntaributinde sinibuka kujya kukazana, icyakora nzi ko ari ngombwa kukambara twirinda coronavirus ariko cyane iyo ngiye ku isoko”.
Ati “Ikindi hano iwacu mu cyaro icyo cyorezo nta gihari kuko abakizana baturuka iyo za Kigali, ni yo mpamvu twebwe tukambara ari uko twagiye kure y’iwacu”.
Mugenzi we Damascène Dusabimana, wari uvuye ku isoko rya Kiyumba, agenda mu muhanda hamwe n’abandi nta gapfukamunwa yambaye kimwe na bo, avuga ko mu nzira batajya bakambara, cyane ko yari agafite mu mufuka w’ipantaro.
Ati “Mu isoko nari nkamabaye ariko iyo ntashye ngeze ahatari abantu benshi ngakuramo nkagashyira mu mufuka. Icyakora sinzabyongera kuko numvise ko ari ngombwa kukambara ahantu hose uretse mu rugo, narenga irembo ngahira nkambara ngo nirinde”.
Uretse abo, hari abandi bahurira ku ivomo rusange ari benshi ugasanga ntawambaye agapfukamunwa kuko ho batanatwitwaza, abasunika amagare atwaye imizigo batatwambara bavuga ko tubaheza umwuka n’abadufite batajya baduhindura ugasanga twarahindanye batumaranye igihe kinini ku buryo tutaba tukibarinze.
Kuba abantu batubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ngo ni ikibazo gihangayikishije, kuko umuntu aho ari hose ashobora kwandura nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukagatana Fortunée.
Ati “Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ntibiraba 100% mu Karere ka Muhanga, ari yo mpamvu dukomeje ubukangurambaga. Turacyahura n’abantu batatwambaye ariko badufite mu mifuka cyangwa ahandi, bakatwambara ari uko babibwirijwe. Nababwira ko ibyo atari byo kuko umuntu akambara kugira ngo yirinde aho kukambara yanga guhanwa”.
Arongera ati “Ubu twakajije ingamba zo gushishikariza abantu kwirinda icyo cyorezo kuko umuntu yacyandura aho ari hose, ari yo mpamvu twashyizeho urubyiruko rw’abakorerabushake rwibutsa abantu amabwiriza. Ubu dufite abagera kuri 23 bakorere cyane cyane mu mujyi, ariko tugiye kubongera bagere no mu cyaro kuko ari ho imyumvire ikiri hasi”.
Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga abantu bagera ku 1,246 bamaze guhanwa kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, gusa ngo ubuyobozi buzakomeza gukangurira abaturage kubahiriza ayo mabwiriza kugeza bayagize ayabo.