Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Muhanga barishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, birimo inzu z’abatishoboye, ibiraro byo mu kirere n’ibindi, bakavuga ko bigaragaza Kwibohora nyako kw’Abanyarwanda.
Mu Karere ka Muhanga hubatswe inzu 23 zigezweho, zikaba zarubakiwe imiryango 23 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ifite aho kuba heza.
Izo nzu zatwaye miliyoni 249 z’Amafaranga y’u Rwanda, zubatswe mu mirenge itanu bitewe n’ahari abazikeneye, izo mu murenge wa Rongi zikaba zaratashywe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020.
Umwe mu bahawe inzu, Nyirabazungu Laurence, umukecuru w’imyaka 70, avuga ko inzu yahawe yamushimishije cyane kuko ngo yabaga mu manegeka.
Agira ati “Jenoside yadusize iheruheru, tubura intege zo kwiyubakira ku buryo ntaho kuba nari mfite none Leta y’Ubumwe iratugobotse, dutashye mu nzu nziza. Badusasiye uburiri bwiza, baduha ibyo kwicaraho ndetse n’ibyo kurya, ubu tugiye kuzasaza neza tudafite impungenge kubera gutura mu manegeka”.
Ati “Sinabona uko mvuga uko nishimye kuko ibi bidasanzwe. Mbere aho nabaga baranyibaga buri munsi, bantwaye ihene, ibishyimbo, radiyo n’ibindi ariko ubu ntibazongera kunyiba kuko negereye abandi, navuye mu bwigunge, uku ni ko kwibohora kuko mvuye mu mibereho mibi”.
Uwo mukecuru yakomeje avuga ko yabaye nk’ubonekewe abwo yahabwaga iyo nzu, kuko ngo muri Leta za mbere atigeze abona aho bafasha abaturage batishoboye, babubakira inzu.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga unakurikirana igikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside, Kamangu Samuel, avuga ko abahawe inzu bari baragizweho ingaruka n’ibiza.
Ati “Abahawe inzu zo guturamo ahanini ni abari barasenyewe n’ibiza, cyane cyane abari batuye mu misozi miremire ya Ndiza, ku buryo hari abari bacumbikiwe mu mashuri. Hari abandi babaga mu nzu z’inkodeshanyo aho bari bacumbikiwe mu murenge wa Nyarusange none na bo babonye inzu zabo, kikaba ari igikorwa twishimira twagezeho”.
Ikindi gikorwa ako karere kishimira ni ibiraro bine byo mu kirere byubakiwe abaturage kuko byabagoraga kwambuka imigezi, bikaba byaruzuye bitwaye miliyoni 325 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishami ry’ibikorwa remezo, ubutaka n’imiturire mu karere ka Muhanga, Onesphore Nzabonimpa, agaruka ku hubatswe ibyo biraro ndetse n’akamaro bifitiye abaturage.
Yagize ati “Twubatse ibiraro bibiri bihuza imirenge ya Muhanga na Cyeza, hari icyitwa Gashyushya n’icyitwa Rupfuha. Byafashije abaturage b’imirenge yombi guhahirana ndetse bifasha abanyeshuri kujya kwiga nta nkomyi kuko bitarubakwa iyo imvura yabaga yaguye batabashaga kwambuka bigatuma basiba ishuri”.
Ati “Ibindi biraro bibiri byubatswe mu murenge wa Nyarusange ubu bikaba byaruzuye ndetse byaratangiye gukoreshwa, abaturage bakaba babyishimira cyane kuko bibafasha mu ngendo zabo harimo no kugeza umusaruro ku masoko. Hari n’ibindi biraro nka byo byubatswe mbere, byose bikaba bimaze kuba 10”.
Nzabonimpa avuga kandi ko gahunda yo kubaka ibiraro byo mu kirere izakomeza kuko bifite akamaro, ari yo mpamvu ngo mu ngengo y’imari ya 2020-2021, hazubakwa ibindi bibiri.