Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020, rwerekana abantu batanu bakekwaho kwica umumotari bakanamutwara moto ye mu Karere ka Muhanga.
Abakekwaho kwica uwo mumotari witwa Ndirabika Samson wo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inzego z’umutekano, amazina yabo akaba yatangajwe ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’Igihugu.
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, atangaza ko abafashwe berekwa itangazamakuru kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020 saa tanu zuzuye, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga aho bafungiye.
Avugana na Kigali Today ku mugoroba wo ku Cyumweru, Bahorera yagize ati “Ejo tuzaberekana namwe abanyamakuru muhari banabyivugira uko babigenje munabafate amafoto n’amajwi ndumva nta mpamvu yo gutangaza amakuru nonaha kuko ejo muzabibonera babyiyemerera”.
Mu gushaka kumenya icyo gufata aba bajura kivuze ku guhashya amabandi akunze kujujubya abatuye umujyi wa Muhanga, twavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, maze avuga ko hasanzwe hafatwa amabandi ariko abafashwe ubu bafite umwihariko wo gukorera mu itsinda rinini ryiba hirya no hino.
Agira ati “Igishimishije uyu munsi abafashwe bari bagize itsinda ryiba mu turere dutandukanye kuko nk’umaze kugera kuri Sitasiyo ya Polisi nyuma ya saa sita azanye n’iyo moto yakuwe mu Karere ka Ngororero”.
Ati “Turasaba abaturage gukomeza kuba maso, kurara amadondo, no gutangira amakuru ku gihe aho babona hakekwa ibyaha hagakorwa iperereza, bityo abagizi ba nabi bambura abantu ibyabo bakabatwara n’ubuzima bagatabwa muri yombi bakaryozwa ubwo bugome”.
Umumotari wishwe yitwa Ndirabika Samson w’imyaka 44 y’amavuko, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Rwigerero, Akagari ka Gatare, mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.
Ndirabika yishwe mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga 2020, umurambo we utoragurwa mu ishyamba mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga moto ye bayitwaye, batanu bakekwa bakaba bamaze gufatwa hakaba hagishakishwa mugenzi wabo utaraboneka.
Ubujura bwo kwambura abantu buramenyerewe mu Mujyi wa Muhanga aho usanga abiba batobora amazu nijoro, gushikuza abantu ibyabo mu ijoro, kwiba ku manywa bacunze ba nyir’urugo, abaturage bakaba basabwa gukomeza kwicungira umutekano.