Mukankuranga Edith avuga ko yimutse ahitwa i Gakirage mu Murenge wa Nyagatare, ari na ho yarokokeye Jenoside, akajya gutura ahandi ariko muri uwo murenge kubera gutererwa amabuye ku nzu cyane cyane iyo igihe cyo kwibuka kigeze.
Mukankuranga Edith avuga ko buri gihe uko icyumweru cyo kwibuka cyageraga yatererwaga amabuye ku nzu, ikindi gihe bakayanyuza mu idirishya, ahitamo kwimuka.
Mukankuranga yagize ati “Gakirage aha, nyuma ya Gacaca batangiye kujya barara batera amabuye ku nzu yanjye ubundi bakayanyuza mu idirishya akamena ibyo asanze mu nzira. Bibaye inshuro enye, nimukiye Mihingo, na ho biba uko, mpungira Bushoga mpabona umutekano.”
Mukankuranga yemeza ko kwimukira i Bushoga, mu kagari gahana imbibi na Gakirage, byatumye abona umutekano, abona inshuti amererwa neza.
Aya makuru Mukankuranga yayatangaje ku wa 13 Mata 2019, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka cyasorejwe mu Kagari ka Gakirage, ahamaze kumenyekana Abatutsi 40 bahiciwe ku wa 08 Ukwakira 1990.
Mukankuranga Edith avuga ko ababazwa cyane no kuba ababahekuye batabasaba imbabazi ahubwo bagashaka kuzihabwa bishyuye amafaranga.
Ati “Uwampekuye, abo mu muryango we baraje ngo bampe miliyoni enye muhe imbabazi, ndabyanga kuko icyaha ni gatozi mbabwira ko ari we ugomba kuzinsaba ariko we yaranangiye ahubwo nta rukiko atagezemo aburana ahakana.”
Twagirayezu Emmanuel, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare avuga ko abiciwe i Gakirage imibiri yabo yabuze burundu kubera ko abazi aho iherereye banze gutanga amakuru.
Asaba abazi aho imibiri y’Abatutsi biciwe i Gakirage iri kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Ubushize nabasabye imbabazi ngo muturangire aho iyo mibiri iri muranga, uwari wemeye kuduha amakuru y’aho iri, Sebarera Potien, mwaraye mumwishe bucya mubeshya ko yiyahuye, rwose mudufashe muduhe amakuru nta kindi tubashakaho.”
Murekatete Julliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko mu gihe imibiri y’Abatutsi biciwe i Gakirage itari yaboneka, bagiye kuhashyira urukuta rw’urwibutso ruzashyirwaho amazina y’abamaze kumenyekana bishwe.
Yemeza ko nirumara kubakwa, abacitse ku icumu bazajya baza bakahibukira kuko na byo bizafasha mu kubaruhura imitima.