Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize Marie Claire Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Mukasine agiye kuri uyu mwanya asimbura Madeleine Nirere, wari uyoboye iyo Komisiyo mu gihe cy’imyaka umunani (manda ebyiri z’imyaka ine, ine).
Nyuma yo gusoza manda ze, tariki ya 08 Gicurasi uyu mwaka wa 2020, Nirere yari yasigiye ububasha uwari Visi Perezida we, Silas Sinyigaya.
Marie Claire Mukasine wahawe kuyobora iyi komisiyo, yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Senateri, ndetse yigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Mbere y’izo nshingano, Mukasine yabaye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA. Yanakoze kandi nk’umucamanza n’umunyamategeko mu bigo bya Leta bitandukanye.
Mukasine kandi yakoze muri Sosiyete Sivile nko mu muryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana ‘Haguruka’ yayoboye hagati ya 1994-1996.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu miyoborere, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu mategeko.