Mukura yahagaritse amasezerano y’abakinnyi baheruka umushahara muri 2019



Nyuma y’iminsi ibiri gusa uwari Perezida wa MukuraVictory Sports Nizeyimana Olivier yeguye, ikipe ya Mukura yamaze guhagarika by’agateganyo amasezerano y’abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bahembwa n’iyi kipe.

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, ikipe ya Mukura yatangaje ko ihagaritse aya amsezerano by’agateganyo kubera ingaruka zatewe n’ibi bihe bya COVID19, inatangaza ko ibirarane by’imishahara ifitiye aba bakinnyi, bazabibona mu minsi ya vuba

Mukura yanditse iti “Umugoroba mwiza, Ubuyobozi bwa Mukura Vs bwasubitse by’agateganyo amasezerano bwari bufitanye n’abakinnyi n’abatoza biturutse kuri ibi bihe bya #COVID19. Ubu buyobozi bwumvikanye n’abakinnyi ko ibyo bagombaga kubona nk’ibirarane by’imishahara bazabihabwa vuba kandi byose.”


Abakinnyi b’ikipe ya Mukura ku munsi w’ejo kandi baragiranye inama n’akarere ka Huye nk’umufatanyabikorwa ndetse n’abayobozi b’iyi kipe, aba bakinnyi babwirwa ko kuri uyu wa Gatanu baza guhabwa amafaranga ibihumbi 250 kuri buri wese yo kuba abafasha, ibirarane by’amezi arindwi bakazabihabwa bitarenze ukwezi gutaha.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.