Munyakazi Sadate nyuma yo guhagarikwa ati “Ibyiza biri imbere”

Munyakazi Sadate wari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports yagize icyo atangaza nyuma yo kumuhagarika kuri uwo mwanya kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane yo muri Rayon Sports.

Munyakazi Sadate

Munyakazi Sadate

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Munyakazi yagize ati “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo. Ntabwo byoroshye ariko byari bikwiye.”

Yongeyeho ati “Icyo nsabye umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe.”

Ati “Moise yambukije aba Israeli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano, gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere.”

Munyakazi Sadate yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko azakomeza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.