Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yandikiye Perezida Kagame

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Republika y’u Rwanda amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports, Aho Munyakazi Sadate aheruka no kwandikira urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, ubu noneho yiyambaje na Perezida wa Republika Paul Kagame.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yandikiye Perezida Kagame

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yandikiye Perezida Kagame

Muri iyi baruwa ifite amapaji ane, Munyakazi Sadate agaragaza ko ibibazo biri muri Rayon Sports ahanini biterwa n’abahoze bayobora iyi kipe, aho abashinja kuba baranyereje umutungo, bigatuma batifuza ko we ashyira ahagaragara ibyagiye biba mu myaka yashize.

Hagaragaramo kandi ko mu mwaka wa 2015, ikipe ya Rayon Sports yaba yaratanze ruswa mu basifuzi, ndetse akanerekana ko raporo y’abagenzuzi b’imari igaragaza ko mu myaka ishize muri Rayon Sports habayemo kunyereza amafaranga asaga Miliyari y’u Rwanda.

Iyi ni ibaruwa irambuye Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame





Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.