Munyakazi Sadate yemeje ko Muhadjili azakinira Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yabwiye abafana ba Rayon Sports ko rutahizamu Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports.

Ku wa kabiri tariki 21/07/2020 ni bwo twanditse ko umukinnyi Hakizimana Muhadjili yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, ariko Rayon Sports ikaba itari yigeze itangaza ko uyu mukinnyi yayisinyiye.

Muhadjili aheruka gutandukana n

Muhadjili aheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates FC

Kuri uyu wa Kane mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yagiranye na Radio Rwanda, yatangaje ko umukinnyi Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira iyi kipe mu mwaka w’imikino 2020/2021, ko gusa hasigaye uburyo bwo kubitangaza no kumwerekana.

“Rayon isigaye ifite uko itangaza abakinnyi bayo, Muhadjili agomba kuzaba mu ikipe nziza nabihamya, igihe tuzabitangariza kirahari, icyo navuga ni dukangurira abafana ko bagira uruhare rufatika kugira ngo azaze mu mu mwambaro w’ubururu bwacu”

“Ibyacu twarabirangije, buri wese ashyiremo uruhare kuko ibishoboka byose twamaze kubyuzuza. Nizera ko izaba ari recrutement nziza haba mu kibuga, ku bunararibonye ndetse no mu bafana kuko bagomba nabo kubona ko dufite ikipe nziza ifite ubushobozi bwo guhangana”

Munyakazi Sadate kandi yavuze ko kuba uyu mukinnyi yaratanzweho Miliyoni 13 Frws ku masezerano y’umwaka umwe atari igihombo, kuko ku munsi wo kumwerekana bashobora kuzahita binjiza ayo mafaranga yose bamuguze.

“Si igihombo kuko umunsi tuzamwerekana dushobora kuzatanga cyangwa se tukanagurisha imyambaro kandi bizahita bizahita biyagaruza”

Muhadjili n

Muhadjili n’ubwo yakiniraga APR FC ariko ngo azi ko abakunzi be benshi ari abafana ba Rayon Sports

Muhadjili Hakizimana wakinnye mu makipe nka Etincelles, Kiyovu Sports, Mukura ndetse na APR FC, aherutse gutangaza ko n’ubwo yanyuze muri aya makipe ariko azi ko abafana ba Rayon Sports, aho avuga ko 80% mu bakunzi be mu mupira w’amaguru ari abafana ba Rayon Sports.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.