Murenzi Abdallah yagizwe Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports

Murenzi Abdallah wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yagizwe Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports.

Murenzi Abdallah

Murenzi Abdallah

Nyuma yo guseswa kwa komite nyobozi ya Rayon Sports kubera kutuzuza inshingano, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwamaze gushyiraho komite y’inzibacyuho igizwe n’abantu batatu.

Iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports mu mwaka wa 2012/2013 aho yagizwe Perezida, hakabamo Twagirayezu Thadée wabaye Visi Perezida wa Munyakazi Sadate akaza kwegura, ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire nk’abagize komite.

Abagize inzibacyuho ya Rayon Sports ndetse n

Abagize inzibacyuho ya Rayon Sports ndetse n’inshingano bahawe

Mu minsi ishize ubwo ikipe ya Rayon Sports yari mu bibazo, yari yagiriye inama abafana abasaba gukorera hamwe, anabibiutsa ko abayobozi bagenda igasigara, ndetse ko kandi iyo ibibazo bivutse ibisubizo biri inyuma biba ari byiza.

Yari yagize ati “Inama natanga ni uko nk’abakunzi ba Rayon Sports bagomba kudatatana, bakwiye gushyira hamwe kuko gutatana ni ugucika imbaraga, n’ubwo harimo ibyo bibazo cy’ubuyobozi, abayobozi barahita ikipe igasigara, ibihe nk’ibi bibaho ariko iyo ibibazo bivutse ibisubizo biri inyuma biba ari byiza”

“Nayoboye Rayon Sport nyuma ndagenda, abansimbuye nabo baragenda gutyo gutyo nabariho igihe kizagera nabo bagende ariko umufana azahoraho, umukunzi wa Rayon ntaho azajya.”

Murenzi Abdallah yayoboye Rayon Sports anayifasha kwegukana igikombe nyuma y

Murenzi Abdallah yayoboye Rayon Sports anayifasha kwegukana igikombe nyuma y’imyaka umunani yari ishize idakoraho

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.