Muri iki gihe abashakanye bari kumwe mu rugo kubera #COVID19, bazirikane kuboneza urubyaro – MIGEPROF

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.

Minisitiri w

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, avuga ko abagize umuryango, basabwa kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ati “Muri iki gihe, abagize umuryango bari hamwe mu rugo, turabashishikariza kwimakaza ibiganiro, abari barabuze umwanya bakongera kuganira ku ngingo zo guteza imbere urugo ndetse bakita ku bana.”

Ati “Iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi.”

Mu bindi Minisitiri Prof. Bayisenge asaba abagize umuryango ni ukwirinda ihohoterwa, kuko hashobora kuvuka ibibazo byashyamiranya abagize umuryango, dore ko birirwana mu rugo kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, mu gihe ubusanzwe amasaha menshi y’iyo minsi bayamaraga bari ku kazi.

Ati “Rero hashobora kuvuka amakimbirane, turabasaba (abagize umuryango) gukorera hamwe. Hashobora no kuboneka inda zitateguwe ziyongera, kuba mu rugo ntibihagarika gahunda zisanzwe za Leta zo kuboneza urubyaro ndetse n’izindi zose. Ni umwanya na none wo kuzitekerezaho nk’abashakanye turi hamwe kugira ngo turusheho kuzubahiriza.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.