Hari abahinzi bo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara bavuga ko imbeba zangiza imyaka mu mirima ziyongereye muri iki gihembwe cy’ihinga, ku buryo zabangirije imyaka cyane.
Izo mbeba ngo zijya mu mirima zigacagagura cyane cyane ibishyimbo by’imishingiriro. Ibikiri bitoya ngo zibicimburira hagati, umuhinzi akisanga hari ibishyimbo byagiye byuma biteze.
Naho ibishyimbo biri hafi kwera, bifite imitanyu yatangiye kuzamo ibishyimbo, iyo imbeba zibigezeho ngo zicimbagurira iyo mitanyu hasi, ntizinayirye, umuhinzi akisanga nta bishyimbo biri ku giti gihagaze.
Ibyo kandi ngo ntizibikora mu buryo zihera ruhande, ahubwo zigenda zangiza ibishyimbo bitegeranye nk’uko binemezwa na Patrick Twahirwa, Agronome wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, uvuga ko iki kibazo aherutse kukigezwaho n’abatuye ahitwa i Rubona ndetse n’ahitwa i Nyamirama ho mu Murenge wa Ngoma.
Agira ati “Imbeba zo zirahari. Mu mudugudu wa Nyagasozi ho mu Kagari ka Nyamirama mpigerera nasanze mu mudugudu wose bataka. Zigenda zicagagura ibishyimbo byeze n’ibiteze, cyane cyane ibya mushingiriro, kubera ko byo bikura cyane ugasanga byegeranye.”
Akomeza agira ati “Hari n’aho zonnye soya, ariko yo ubanza iziryohera kuko ziyirya, mu gihe ku bishyimbo ho zicagagurira hasi. Zigenda zitaragurika, ku buryo kumenya icyo zonnye ari ugushishoza.”
Hari abahinzi bavuga ko imbeba zabateye igihombo kuko umusaruro wabo uzagabanuka cyane.
Kampeta wo mu Murenge wa Ngoma agira ati “Umurima nakuragamo ibiro nka 30 by’ibishyimbo mbona nzawukuramo nka 15.”
Monica Tumba w’i Nyanza mu Karere ka Gisagara na we ati “Umuringoti nagombaga gukuramo imifuka ibiri y’ibishyimbo zarawumaze. Habe ngo hari n’uduteja two kuba umuntu yarisha n’akajumba nakuyemo.”
Icyakora, Agronome Twahirwa avuga ko n’ubwo n’imbeba zangije imyaka, hari n’iyangijwe n’imvura, ku buryo abona igihombo kizaterwa n’ibi byombi yakibarira nko ku 10% by’umusaruro wari kuboneka iyo ibihe bigenda neza, nta n’imbeba.
Abonewe n’imbeba ngo bagiye bagerageza gushaka uko bazirwanya, ariko ntacyo byatanze.
Tumba ati “Naguze umuti w’imbeba w’ibihumbi bitatu nywushyira mu murima, ariko ntacyo byatanze.”
Kampeta na we ati “Hari abatubwiye ko ufata imyumbati hamwe n’ibishishwa byayo ugatagaguza mu murima zaza zikabihugiraho ntizikonere ariko ntacyo byatanze. Hari n’abavuga ngo wica imbeba yo mu nzu ukayishyira ku ntango z’umurima, ariko ntiwabona izo ukwiza umurima wose.”
Gushakisha uko bazirwanya bikabananira, bituma hari abibaza niba koko ari imbeba. Kampeta ati “Turibaza ngo ese ni imbeba cyangwa ni utundi dusimba umuntu ataramenya? Abandi ngo ni imende, abandi ngo ni inkwavu z ‘ikigunda, abandi ngo inzoka z’incarwatsi. Abantu byarabayobeye.”
Umuyobozi w’ishami ry’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Karere ka Huye, Parfait Gasana, avuga ko nta kindi cyaca konerwa n’imbeba uretse kurwanya ikigunda mu mirima.
Agira ati “Kurwanya imbeba ubundi ni isuku mu mirima, umuntu agakuramo ibyatsi, agakuraho n’ibigunda bikikije imirima kuko ari byo zororokeramo. Gutera imiti byo si byiza kuko ishobora kwica utundi dukoko dufite akamaro cyangwa n’amatungo akaba yarya ibyatsi byagiyeho n’umuti.”
Undi muti kuri iki kibazo ngo ni uko abahinzi bajya batera imyaka bayitandukanyije bihagije, kuko nko gucucika ibishyimbo hanyuma bikabyuka cyane, bituma imbeba zibyihishamo, bityo zikabonera.