Muri Salle yari yuzuye inshuti umuryango wa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahuretse gukora ubukwe bw’agatangaza. Prince Kid akatiwe imyaka 5 kubera ubusambanyi

Urukiko rukuru rwa Kigali rwahamije ibyaha bibiri Ishimwe Kagame Dieudonné uzwi cyane nka Prince Kid rumusabira gufungwa imyaka itanu. Urubanza rwasomwe saa saba n’igice kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023.

Perezida uyoboye inteko iburanisha yatangiye avuga ko urubanza rurimo ibice bitatu ari byo aregwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Haburanywe ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha.

Imiterere y’urubanza : Kuva mu 2019 hatangiye kumenyekana amakuru y’ihohotera ryakorerwaga abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda. Iperereza ryakozwe ryerekanye ko Ishimwe Dieudonné yasambanyije abakobwa abizeza gutera imbere abandi akabaseseranya amakamba.

VMF, VBF na VKF ni abakobwa batanze ubuhamya. Ubushinjacyaha basobanuye ko Ishimwe Dieudonné yabanje guha umukobwa witwa VKF ibiyobyabwenge aramusambanya anamwizeza kumuha ibyo kurya no kuzamuha ikamba muri Miss Rwanda.

Mu iburanisha rya mbere, Ishimwe Dieudonné yunganiwe na Maitre Nyembo Emelyne na Kayijuka bahakanye ko ibyo aregwa byose ari ibinyoma bityo urukiko rukwiriye kubitesha agaciro.

Urukiko rwasuzumye inyandiko zatanzwe n’abatangabuhamya : Hasuzumwe kandi ibimenyetso byatanzwe ku byaha byose noneho urukiko rusanga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato rwasanze impaka zishingiye ku kumenya agaciro k’inyandiko zatanzwe mu bugenzacyaha.

VKF we ubwe yavuze ko atigeze ahohoterwa kandi Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje impamvu zatumye VKF na VBF bajya kwivuguruza mu rukiko. Urukiko rusanga umutangabuhamya wivuguruje hagomba kurebwa izo mvugo zirimo gushidikanya.

Isomwa ry’umwanzuro ku bujurire wabereye mu rukiko rukuru ruri i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Ni inyubako ikoreramo urukiko rw’ubucuruzi, urukiko rw’ubujurire n’urukiko rukuru. Uru rubanza rwajuririwe n’ubushinjacyaha nyuma y’uko Prince Kid yahanaguweho icyaha cyo guhoza ku nkeke ahamwa ibyaha bibiri n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko rukuru rwanzuye ko Prince Kid afungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw. Urubanza rwasomwe saa 13:30, rupfundikirwa saa 14:20. Salle yari yuzuye inshuti umuryango wa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahuretse guseserana kubana nk’umugore n’umugabo.

Ibyaha bibiri ni byo byahamye Prince Kid. Ibyo byaha ni gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Icyaha kitamuhamye ni icyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 25 Mata 2022 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, bisobanuye ko hashize umwaka umwe, amezi atanu (5) n’iminsi 20 akurikiranwa n’ubutabera.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.