Ku wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023, Nibwo Inzego z’Umutekano muri Uganda zataye muri yombi abantu bane bakoraga mu kigo gitanga serivisi za massage, bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gutanga serivisi z’abaryamana bahuje ibitsina. Abo bantu bane batawe muri yombi bari abakozi b’ikigo Cloud 9 Massage and Chill Outs giherereye mu Karere ka Buikwe.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Ssezibwa, Hellen Butoto yavuze ko batawe muri yombi nyuma y’amakuru yahawe inzego z’umutekano atanzwe n’umwe mu bakozi b’icyo kigo wari utewe impungenge n’ibyo bikorwa bitemewe byakorerwaga muri iyo nzu.
Ati “Umugore yahaye amakuru inzego z’umutekano agaragaza ko muri icyo kigo hari gutangwamo serivisi zishingiye ku butinganyi. Izo serivisi bazitangaga ku barimo n’Abahinde nka bamwe mu bakiliya babo b’imena.”
Butoto yakomeje avuga ko ibi byazamutse nyuma y’aho uwo mugore watanze amakuru yagiranye amakimbirane n’umukoresha we, aho uwo muyobozi wabo yasabye abagabo kumwambura imyenda hanyuma bakamujugunya hanze yambaye ubusa nkuko Daily Monitor ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Butoto abishimangira agira ati « Muri iyo nzu polisi yasanzemo igitsinagabo cy’igikorano, udupfunyika tubiri tw’ikiyobyabwenge cya shisha, amacupa y’amavuta akoreshwa muri massage no mu bikorwa by’ubutinganyi, camera ebyiri zifata amashusho n’amaguru yazo. »
Muri Gicurasi 2023 ni bwo Inteko Ishinga Amategeo ya Uganda yemeje itegeko rihana ubutinganyi na Perezida Museveni abiha umugisha, aho mu biteganyijwe muri iri tegeko harimo guhana abakora ubutinganyi n’ababwamamaza mu bana bakiri bato.
Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n’urukiko ko akora ubutinganyi ashobora gukatirwa gufungwa burundu. Iryo tegeko rinateganya igihano cy’urupfu ku butinganyi bukaze cyane, harimo nko gufata ku ngufu umuntu utagejeje ku myaka 18 cyangwa igihe uwabukorewe yanduriyemo indwara y’ubuzima bwe bwose, nka Virusi itera Sida.