Murwego rwo guteza imbere abagore ,Ambasaderi Alliah Cool yatangije Magazine

Mu muhango wari witabiriwe n’abagore benshi ndetse na bamwe mu byamamare byo mu Rwanda , Alliah Cool wamenyekanye mu gukina sinema akanagirwa ambasaderi w’amahoro , yafashe umwanya maze amurika Magazine yise “Alliah Mag” izajya yibanda ku bagore ikabafasha gutera imbere bashigikirana.

Alliah Cool yamuritse Magazine izajya ivuga ku bagore biteje imbere ndetse n’abakeneye ubufasha.

Hari kuwa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 , ubwo isimbi Alliance yari yahurije imbaga muri Onomo Hotel bizihiza umunsi w’abagore ndetse akanamurika ‘Alliah Mag’ imbere y’abakobwa , ababyeyi barimo na mama we umubyara , ibyamamare bitandukanye nka Ishimwe Clement umugabo wa Knowless , Platin P wahoze muri Dream Boys , Bamenya , Rosine Bazongere , abahanzi bagezweho nka Okkama , Kevin Kade , n’abandi benshi barimo n’abanyamakuru.

Mwijambo rye Alliah Cool yavuzeko iyi magazine we nta nyungu ayifiteho ahubwo izajya yandika ku nkuru z’abamama biteje imbere ndetse n’abakeneye ubufasha maze agakorana nabandi bantu bakabashakira ubufasha.

REBA VIDEO

https://youtu.be/yMOpZvRYZMo

Alliah ati:“izajya igarura wa mu mama waje mu ri magazine yambere afite ikibazo nawe yaramaze kwiteza imbere” 

Yasoje ashimira abitabiriye uyu muhango bose barimo itorero ryasusurukije abari aho, ashimira abahanzi baje kumushigikira , aba manegers , ashimira abanyamakuru ndetse n’abandi bose muri rusange.

AMAFOTO

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.