Murwego rwo kwegereza no gukangurira abakuru n’abato gusoma ‘Ibitabo’ USAID yatangije imurikagurisha muri Car Free Zone

Mu mujyi wa Kigali rwagati ahzwi nka Car Free Zone , hatangirijwe imurikagurisha ‘Kigali Book Market’aho bagamije kwegereza ndetse no gukangurira abanyarwada kugira umuco wo gusoma ibitabo, kuko ari isoko y’ubumenyi.

Ni kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nzeri 2024 , aho abakuru n’abana bato bari bahuriye mu mujyi Car Free Zone muri ‘Kigali Book Market’ basoma ibitabo bitandukanye , ndetse ababishoboye bakabigura bakabitahana.

Mu biganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo uhagarariye umushinga wa ‘USAID Ibitabo Kuri Twese’ Yedidya Senzeyi Aimee ndetse n’abandi babyeyi bavuzeko umuntu yagakwiye guha agaciro ibitabo akamenyako, uko ategura guhahira umwana imyambaro ari nako yajya yibuka ko yagurira umwana we igitabo cyo kumufasha kongera ubumenyi.

Yedidya Senzeyi yavuzeko iyi gahunda ‘Kigali Book Market’ izazenguruku no mu ntara zindi zirandukanye mu Rwanda.

Akomeza avugako iyi gahunda  yaje ije gucyemura ibibazo bisanzwe bihari mu isoko ry’ibitabo , yatangiye umwaka ushize , ukaba ari umushinga w’imyaka 3.

Yavuze ko kandi icyo bakora ari uguhuza abafatanyabikorwa bo mw’isoko ry’ibitabo haba ibyabana n’ibisanzwe by’abakuru , bakabahuriza hamwe kugira ngo bamenye ibibazo bafite mu kwandika ibitabo , mu kubisohora ndetse no mu kubigurisha , gusa bakaba barabonye ko ikibazo gikomeye ari uko mu Rwanda ahantu hose hatari amasoko y’ibitabo uretse i Kigali.

Yedidya Senzeyi Aimee umuyobozi wa gahunda ya ‘USAID Ibitabo Kuri Twese’

Yedidya yagize ati: ” Ikibazo cyagaragaye n’uko ibitabo utabibona mu Rwanda hose , i Kigali niho bigurishwa cyane cyane , ariko wajya mu ntara zimwe na zimwe ugashaka igitabo , bikaba byagusaba kujya mu kandi karere kugirango ubashe kubona igitabo.”

Yakomeje avuga ko ibyo byose n’ibindi bitandukanye aribyo bari kuganira na Pubric Sector ndetse na Private sector kugirango barebe uko ibyo bibazo byakemuka , Ngo m’ubwo hakirimo urugendo rurerure ariko imyumvire iri kugenda ihinduka kuburyo umubyeyi aba agomba gutekereza ko yagurira umwana igitabo.

Naho Eric Dusabimana umuyobozi mukuru wa RCBO nawe yavuzeko imbogamizi ihari aruko abanyarwanda bataritabira kugura ibitabo nk’uko bagura ibindi bintu , ndetse kandi bakanahura n’imbogamizi zo kubona amacapiro (printing house) afite ubushobozi , babura atanga abakorera ibitabo bimez neza bakajya kubikoreshereza mu mahanga bikagera mu gihugu bihenze.

Eric Dusabimana yakomeje agira ati:“Twebwe aho twungukira n’uko haba hari imishinga myinshi iza ikagura ibitabo bijya mu mashuri ndetse na REB ikaba igura ibitabo byinshi bijya mu mashuri ndetse n’ubufatanye n’amashuri akaba ariho navuga ko twungukira.”

Umwe mu babyeyi bari bari aho asomera abana ibitabo Mutesi Gasana we yagize ati:” Hano hantu hazwi ko habera ibintu byo kwishimisha , kuba rero ibitabo bigiye kuba bimwe mu bikoresho byo kwishimisha n’ibintu byiza, ni ubwambere tubonye isoko ry’ibitabo ahantu ujya ukabona ibitabo bitandukanye utagiye aho babigurira , hakaba ari ahantu hafunguye waza ugafata igitabo ukaba uri kumwe n’abana mugasoma.”

Yakomeje agira ati:“Ibitabo birahenze , ariko njyewe nk’umubyeyi uba mu bitabo nkaba mfite n’abana , ntekereza ko ikintu gihenda bijyanye nicyo wowe uha agaciro , buriya agaciro k’ikintu niko gatuma gihenda.” 

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona akaba umwanditsi w’ibitabo nawe mu mbogamizi bahura nazo , yagize ati: “Imbogamizi dufite n’uko tugifite urugendo rwo kumvisha abantu ko bakwiye gukora inyandiko , ariko mubyo batekereza , niba ugiye gukora inyandiko runaka ukwiye no kuzikora mu buryo n’umwana ufite ubumuga bwo kutabona azabasha kuzigeraho nawe akazisoma.”

Umusizi Nsanzabera Jean De Dieu umushakashatsi ku muco , amateka n’ubuvanganzo yavuze ko amaze kwandika ibitabo 114 byose byanditse mu Kinyarwanda nawe akaba yagize Ati: “Ibitabo ndacuruza , 98% by’umutungo ninjiza nkwukura mu bushakashatsi ku muco n’amateka y’u Rwanda kandi mbayeho ndubatse ntunze urugo rwanjye, ntanga imisoro y’igihungu kandi nkubaka n’abanyarwanda mu bitekerezo.”

Muri uku kwezi kwahariwe gusoma no kwandika , biteganyijwe ko tariki 20 z’uku kwezi kwa Nzeri , ku Nkombo hazabera igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi mukuru wo gusoma no kwandika.

REBA AMASHUSHO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.