Musanze: 28 basoje amasomo ahabwa abofisiye bakuru muri Polisi

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye bakuru muri Polisi baturutse mu bihugu umunani byo ku Mugabane wa Afurika basoje amasomo ajyane n’imiyoborere.


Ni amasomo bari bamazemo igihe kingana n’umwaka. Nk’uko bisanzwe aya masomo yatangirwaga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze (NPC).

Umuhango wo gusoza iki cyiciro cya munani wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye. Hari kandi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda, Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuhango wabaye hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abitabiriye amasomo baturutse mu bihugu nk’u Rwanda, Botswana, Repubulika ya Santarafurika, Ethiopia, Namibia, Somalia, South Sudan na Zimbabwe.

Mu gihe kingana n’umwaka bari bamaze biga, abanyeshuri bigishijwe amasomo asanzwe n’andi ajyanye n’umwuga bakora bahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’amahoro ndetse no kurwanya amakimbirane.

Banahawe impamyabushobozi (certificate) mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi. Amasomo yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, binyuze mu kigo cyayo gishinzwe gukemura amakimbirane ndetse na Kaminuza yo mu Bwongereza yigisha ibijyanye n’umutekano (UK Bramshill College of Policing).

Minisitiri Busingye yavuze ko amasomo ahabwa abofisiye bakuru ari ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi, abashimira ubwitange, imbaraga n’imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose bari bamaze biga, nubwo bagiye bahura n’imbogamizi zaturutse ku cyorezo cya COVID-19.


Yagize ati “Amateka y’u Rwanda n’urugendo Abanyarwanda bakoze mbere ya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, igihe yabaga ndetse na nyuma yayo, byaratwigishije cyane kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Byatwigishije ko amahoro, umutekano, ubutabera, imiyoborere myiza n’iterambere bidatandukanywa, ko ahubwo kimwe cyunganira ikindi”.

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko nta gushidikanya ko iyo umuntu yahuguwe ku mwuga we, uburenganzira bwa muntu kandi asanzwe akora mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, agahugurwa uburyo bw’imiyoborere akabasha kumva neza akamaro k’amahoro n’umutekano by’igihugu cye, akarere ndetse n’isi yose, nta kabuza aba ari intambwe irambye mu guhuza ibihugu.

Yakomeje agaragaza ko hari ibibazo bigenda biza bitari byiteguwe bigaturuka ahantu hatandukanye, ibyo bibazo bigasaba kubikemura neza hatirengagijwe ibindi bibazo bijyanye n’aho isi igeze, ahakoreshwa ikoranabuhanga mu gukora ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka n’ibindi.

Minisitiri Busingye yavuze ko kugira ngo ucyemure neza ibyo bibazo byose bishingiye ku mutekano bisaba ubufatanye bw’ibihugu, gusangira ubumenyi ndetse no guhugurana.

IGP Dan Munyuza yari yitabiriye uyu muhango

IGP Dan Munyuza yari yitabiriye uyu muhango

Yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, ibyinshi muri byo bikunze kuba bishingiye ku ikoranabuhanga ari na byo amasomo yahawe abofosiye bakuru yagarutseho.

Yasabye abasoje amasomo kuzakoresha ubumenyi bahawe bakagaragaza umusaruro mu bihugu byabo, bakemura ibibazo by’umutekano bihari muri iki gihe ndetse no mu bihe bizaza.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton, yasabye abarangije amasomo kwitegura imbogamizi ziri imbere abakangurira gukomeza kwiga, nk’urufunguzo rwo kubasha gusoza inshingano zabo.

Prof Phillip Cotton, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y

Prof Phillip Cotton, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda

Yagize ati “Gukora cyane, ubumuntu no gukunda abo mushinzwe gukorera bizabageza ku rundi rwego mu buzima bwanyu”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, yavuze ko amasomo aba ateguye ku buryo uyasoje aba afite ubushobozi mu miyoborere, ubunyamwuga mu by’umutekano ndetse abasha kumva neza no gusobanura ibijyanye n’amahoro n’amakimbirane.

Yagize ati “Amasomo bahabwa atuma bashobora kugira ubumenyi no gukora biri ku rwego rwiza, akanabongerera ubushobozi bwo kuba bakwagura ibitekerezo mu mutekano”.

CP Bizimungu yakomeje avuga ko ishuri ryashoboye gutanga ibyari bikenewe byose mu myigire nubwo hagiye habaho imbogamizi zaturutse kuri Coronavirus.

Yashimye ikinyabupfura cyaranze abanyeshuri mu gihe basabwaga kubahiriza amabwiriza mashya yari ajyanye n’umutekano, aho batagombaga kurenga imbago z’ishuri mu gihe cy’amasomo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.