Mu Karere ka Musanze abana bataye ishuri bagaragara bakora imirimo y’amaboko bahemberwa amafaranga y’intica ntikize, ubucuruzi bw’ibiribwa, no kuba inzererezi mu mihanda.
Umwana w’umukobwa ufite imyaka cumi n’ibiri Kigali Today yasanze acuruza imboga z’Ibishayoti(abandi bita ibidodoki cyangwa ibishyushyu) yavuze ko buri gitondo akora urugendo rw’amasaha abiri yikoreye ku mutwe indobo yabyo, avuye mu Murenge wa Kimonyi abijyanye mu Mujyi wa Musanze.
Yagize ati: “Buri gitondo mba naje hano mu mujyi kudandaza izi mboga ngo byibura mbone amafaranga nka magana abiri y’inyungu nshyira mama ngo aduhahire. Biramvuna cyane ariko nta kundi nabigenza kuko byunganira umubyeyi wanjye na we uba wagiye gushakishiriza ahandi. Navuye mu ishuri kugira ngo mbashe gucuruza”.
Undi mwana w’umuhungu ukora akazi ko kwikorera amatafari mu kirombe kiri mu Murenge wa Gacaca yagize ati: “Ababyeyi banjye bagiranye ibibazo baratandukana, mbuze aho nkura amakayi n’imyenda y’ishuri mpita niyizira hano gushakisha imibereho. Abana twiganaga mu mashuri abanza ubu bageze muri segonderi; njye ntabwo nabona uko niga mu gihe ibi ari byo bimbeshejeho, kuko nibeshye nkabireka narwara bwaki”.
Ikibazo cy’ubukene, amakimbirane mu miryango n’abatita ku guha abana uburere, ngo babatoze gukunda ishuri hakiri kare, biri mu byo bamwe mu babyeyi bavuga bituma iki kibazo kitarangira.
Umukecuru witwa Nyiraziboneye yagize ati: “Abana b’ubu baratunaniye, ntitukibavugaho, ubu mfite akana k’agahungu gatahira igihe gashakiye, sinamwitambika ngo mubaze impamvu atize kuko yamerera nabi. Njye mpitamo kwicecekera kugira ngo ndebe ko bucya”.
Habimana Cyrille wo mu Murenge wa Cyuve yagize ati: “Buriya abana kenshi bagira ibibazo by’ubukene mu miryango baterwa n’ubupfubyi cyangwa ababyeyi batabanye neza, rero iyo bimeze bityo, ntibabona ibyo bakeneye, bagahitamo guta ishuri bakajya kubishaka mu bundi buryo”.
Depite Nyabyenda Damien, ukuriye Komisiyo y’ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, mu biganiro iyi komisiyo iherutse kugirana n’inzego zishinzwe guteza imbere uburezi mu Karere ka Musanze, yavuze ko bakwiye gufatanya n’ababyeyi kumva uburemere bw’iki kibazo, baha agaciro ingengo y’imari iba yashowe kugira ngo abana babashe kwiga.
Yagize ati: “Duhereye ku ngengo y’imari ishorwa mu mashuri, kubona abo bana bose barataye ishuri, ubirebeye mu rwego rw’ubukungu haba harateganyijwe abarimu, bahembwa buri kwezi, ibikoresho byoherezwa mu bigo na byo bigenwa hagendeye ku mubare w’abana. Iyo ibyo byose bisanze hari icyuho, icyo ni igihombo. Ni yo mpamvu dusaba abarezi, ababyeyi gufatanya n’inzego z’ubuyobozi kumenya buri mwana wataye ishuri, n’icyabimuteye, bakagarurwa mu ishuri amazi atararenga inkombe ngo bisange mu ngaruka batewe no kutiga nk’abandi”.
Mu bana 2900 bataye ishuri mu mwaka wa 2018 na 2019 barimo 2000 bo mu mashuri abanza n’abandi 900 bo mu mashuri yisumbuye. Munyamahoro Alexis ukuriye ishami ry’uburezi mu Karere ka Musanze avuga ko badahwema gukangurira ababyeyi kumenya uburenganzira abana bafite bwo kwiga no kubona ibyangombwa byose nkenerwa ngo ubuzima bwabo bugenda neza. Ngo bagiye kurushaho gushyiraho akabo bafatanyije n’ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abarezi mu rwego rwo gusubiza aba bana mu ishuri.