Abantu 150 batwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Buri wese yahawe ifu ya kawunga, umuceri n’ibishyimbo; kuri buri bwoko bw’ibi biribwa agahabwa ibiro bitanu byabyo byiyongeraho amavuta, umunyu n’umuti w’isabune.
Aba basanzwe batunzwe n’umwuga wo gutwara abantu ku magare(abanyonzi), bamaze amezi hafi abiri barasubitse aka kazi, kubera gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Mu babihawe barimo n’ababwiye Kigali Today ko bigiye kubunganira muri ibi bihe batarimo gukora.
Uwitwa Niyonzima yagize ati: “Twinjiza amafaranga ari uko twakoze, muri iyi minsi kubaho byari bitugoye kubera kuguma mu rugo. Mu minsi mike ishize nagize ibyago mpfusha umugore wanjye, ansigira abana babiri bakiri bato, urumva ko urwo ruhurirane rw’ibibazo byose nagize kubona ibyo kurya byari ikibazo gikomeye. Nizeye neza ko ibiribwa mpawe bizamaza iminsi mu gihe tuzaba tugitegereje ko iki cyorezo gicogora na Leta ikadukomorera, tugasubira mu mirimo”.
Iyi nkunga y’ibiribwa bitandukanye bipima toni eshatu bayishyikirijwe nyuma y’uko akarere kabakoreye ubuvugizi, bituma umwe mu bafatanyabikorwa wako w’umunyamahanga yiyemeza kubagenera ibi biribwa.
Mutsindashyaka Evaliste akuriye Koperative y’abatwara abagenzi mu karere ka Musanze, avuga ko ku ikubitiro batoranyije abafite ubushobozi buke ugereranyije n’abandi, kandi bakabigezwaho mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati: “Twahereye ku bababaye cyane kurusha abandi. Barimo abakuze, abafite imiryango migari, abatuye mu nzu bakodesha baje gupagasa ino aha baturutse kure, abafite uburwayi cyangwa abagize ibyago muri iyi minsi; urebye ni bo twibanzeho cyane. Turi kubibahera ku ma site yegereye aho batuye, hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19”.
Uyu muyobozi yongeraho ko bakomeje gufatanya n’akarere gukora ubuvugizi mu gushaka uko n’abandi banyamuryango bazagenda bagobokwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.