Musanze: Abashoferi n’abakomvayeri ba ‘Twegerane’ mu ihurizo ry’uko imisanzu batanga itabagobotse

Abakomvayeri n’abatwara imodoka za Taxi Hiace zizwi nka ‘Twegerane’ bo mu Karere ka Musanze, bibaza impamvu Koperative yitwa Musanze Transport Cooperatime (MTC) itigeze ibagoboka muri iyi minsi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, nyamara hari amafaranga y’imisanzu bayitangamo buri munsi.


Aba bavuga ko buri modoka iyo yakoze, ku munsi itanga umusanzu w’amafaranga 200 y’umushoferi n’andi 200 y’umukomvayeri, yose hamwe akaba 400 bashyikiriza iyi Koperative.

Ngo icyaje kubatungura ni uko muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, batigeze bagira ingoboka bahabwa, kandi bari bizeye ko ayo mafaranga bayatanga nk’uburyo bwo kuzigamira ahazaza habo.

Ababibwiye Kigali Today ntibifuje ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo. Umwe muri bo yagize ati “Muri iyi minsi yo kwirinda iki cyorezo, twumvise hari abanyamuryango ba Koperative MTC bahawe amafaranga yo kubagoboka.

Byatumye natwe dusaba kugobokwa nk’abantu duhuriye muri Koperative imwe, dutungurwa n’uko batubwiye ko tutari abanyamuryango ahubwo ngo turi abafatanyabikorwa bayo. Nta muntu n’umwe mu batwara izi modoka za twegerane bagobotse, nyamara amafaranga 400 dutanga ya buri munsi tubwirwa ko ari ay’ubwiteganyirize ajya mu isanduku ya koperative”.

Abagaragaza ikibazo cy’aya mafaranga batanga, banifuza ko yaba akuweho dore ko muri iki gihe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 agena umubare ntarengwa w’abagenzi imodoka igomba gutwa ndetse n’ibyerekezo bagomba gukoreraho bikaba bitarenga intara; ibintu bavuga ko byagabanyije ingano y’amafaranga binjizaga.

Yagize ati “Kubera ko ibyerekezo byagabanutse byatumye imodoka zikorera mu bisigaye ziba nyinshi, bituma n’amafaranga twinjizaga agabanuka. Uwiyemeje gushora imodoka agenda amara masa agacyura ubusa. Iyo ibi bikubayeho ntiwabisobanurira Koperative ngo babyumve, bo barakubwira bati duhereze!

Ntibanatugabanyiriza ayo mafaranga 400 baka buri modoka ku munsi byibura ngo tube twatanga make cyangwa ngo babe bayakuyeho; twe tumeze nk’abari mu gihirahiro kuko twahombye bo bakaba bakomeje kunguka”.

Mu Karere ka Musanze nk’umwe mu Mijyi yunganira Kigali hagaragara urujya n’uruza rw’abagenzi benshi, bakenera kwerekeza hirya no hino yaba mu karere imbere, cyangwa mu tundi turere tugize intara.

Inyinshi muri izi ngendo bakora bafashwa kuva cyangwa kwerekeza iyo bajya hakoreshejwe imodoka zirimo n’izo zo mu bwoko bwa taxi Hiace (twegerane) zirenga 160.

Sengabo Onesphore, Umuyobozi wa Koperative itwara abagenzi mu Karere ka Musanze (MTC), avuga ko muri rusange hari umubare munini w’imodoka zitwara abagenzi zaba iza Taxi Hiace na Coaster zahurijwe muri iyi Koperative, hagamijwe kunoza umurimo wo gutwara abantu.

Izi zikaba zinakorera ku byangombwa by’amakoperative atwara abagenzi yo mu Rwanda harimo n’iyi MTC.

Asobanura ko muri izi modoka harimo n’izifitwe n’abantu batabarirwa mu banyamuryango ba MTC, kuko nta mugabane shingiro n’umusanzu wa buri kwezi batanga. Icyakora ngo ibafata nk’abafatanyabikorwa bayo, kandi basabwa kugira icyo batanga cyiyongera ku cyo abanyamuryango nyirizina baba batanze, kugira ngo imirimo ya buri munsi ya koperative ikomeze.

Yagize ati “Koperative MTC ifite abanyamuryango bayo bujuje ibisabwa, kuko buri wese aba yaratanze umugabane shingiro kandi akaba atanga n’umusanzu wa buri kwezi w’amafaranga ibihumbi bitandatu.

Abafite ikibazo cy’umusanzu w’amafaranga 400 basabwa gutanga ku munsi iyo bakoze bo bari mu cyiciro cy’abafatanyabikorwa ba koperative, kuko uretse imodoka gusa aba yarazanye igakorana n’izindi, nta kindi kintu aba yaratanze.

Koperative ikenera guhemba abakozi bayo, kwishyura ubukode bw’inzu dukoreramo no gushaka ibyangombwa muri RURA by’imodoka zo muri iyi koperative zose n’ibindi bikorwa bitandukanye bidusaba amafaranga.

Ni yo mpamvu rero abafatanyabikorwa bacu biba ngombwa ko batanga ayo mafaranga akongeranywa n’ayo abanyamuryango baba batanze, hakaba akurwamo yo gukoresha ibyo bikorwa byose”.

Sengabo yongeraho ko ikijyanye no kuba aba bafatanyabikorwa bifuza kuba barahawe ingoboka muri ibi bihe bitari gushoboka, kuko abayahawe ari abanyamuryango b’iyi koperative.

Yagize ati “Ntitwakwirengagiza ko aba bafatanyabikorwa bacu bafite uruhare rukomeye, rutuma koperative ikomeza kubaho, ariko nanone ntibyari gushoboka ko tubaha amafaranga yo kubagoboka, kuko yatanzwe hagendewe ku mabwiriza n’amategeko agenga umunyamuryango wa koperative ukwiye guhabwa ubwasisi.

Ahubwo rero icyo twasaba ababyifuza ni ugutangira gutekereza uko buzuza ibisabwa, na bo bakaza tukabakira muri koperative bakaba abanyamuryango bayo buzuye, bikabaha uburenganzira busesuye bwo kuba bagobokwa igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) Prof. Harerimana Jean Bosco, mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatangaje ko za komite nyobozi za koperative zahawe ububasha bwo kureba uko ubwizigame bw’abanyamuryango buhagaze, noneho zikabagoboka ariko bibutswa kuzirikana ko imigabane shingiro y’abanyamuryango ari ntakorwaho.

Yaboneyeho gukangurira Abanyarwanda kwirinda gukora nka ba nyamwigendaho, kuko ibiza nk’ibi iyo biteye batabona uko bagobokwa.

Ikigo RCA kivuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abanyamuryango ba koperative zose muri rusange bavuye ku bantu 900 bari bibumbiye muri koperative zitarenga 102, ubu bakaba bamaze kuba abanyamuryango bageze kuri miliyoni zirenga enye, bibumbiye muri koperative ibihumbi icyenda ziri mu gihugu hose.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.