Musanze: Baririnda COVID-19 banakomeza imirimo yabo isanzwe

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda abantu bakomeje gushyira mu bikorwa amabwiriza abafasha gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, mu Mujyi wa Musanze kimwe n’ahandi na ho ayo mabwiriza arubahirizwa, ariko kandi n’ubuzima burakomeje muri serivisi zinyuranye.

Ibikorwa by

Ibikorwa by’ubucuruzi birakomeje nk’uko bisanzwe

Ubwo Kigali Today yageraga muri uwo mujyi mu ma saa tanu z’amanywa kuwa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, mu mujyi harangwaga urujya n’uruza rw’abantu baturutse mu duce tunyuranye rw’igihugu, bamwe bahaha abandi basaba serivisi mu bigo binyuranye nk’uko bisanzwe.

Abakora umwuga wo gusudira bo baremeza ko akazi kababanye kenshi, kubera ubwinshi bw’abaturage babagana bashaka kandagira ukarabe mu rwego rwo gukaza isuku, birinda gufatwa n’icyorezo cya Coronavirus, nk’uko Niyibara Irené, ukorera muri Koperative Duhaguruke Kora, ikora umurimo w’ubucuzi.

Abasudira kandagira ukarabe baravuga ko bari kubona agatubutse

Abasudira kandagira ukarabe baravuga ko bari kubona agatubutse

Ati “Akazi kiyongereye, ku munsi nabaga nakoze cyane ngatahana amafaranga nk’ibihumbi 20, ariko ubu ndakora ngatahana ibihumbi 100 naba nakoze gake ngatahana ibihumbi 50. Ako kazi katewe n’umubare munini w’abantu bari gukaza isuku mu kwirinda Coronavirus, aho abantu bari kuza ari benshi bashaka kandagira ukarabe”.

Yavuze ko ibiciro bya kandagira ukarabe byakomeje kwiyongera, aho byagiye byikuba inshuro eshanu.


Ati “Ibiciro bya kandagira ukarabe byiyongereye, reba aka ka robine dutera ku ndobo kaguraga amafaranga 1,200 none ubu amake ni ibihumbi 10, abacuruza kenkayeri (Quincaillerie) bazamuye ibiciro mu buryo bukabije, indobo zo zabuze burundu ni yo mpamvu turi gukora kandagira ukarabe z’ibyuma zigeze ku bihumbi 30”.

Mugenzi we witwa Niyibara Celestin ati “Ukurikije uko ubuzima bumeze, ubucuzi n’ubusuderi bwabonye abakiriya benshi turi kunguka cyane, ikibazo ni abacuruza ibyuma bari guhenda kuri utu tu robine”.

Abacuruzi bakomeje kurangura ibiribwa

Abacuruzi bakomeje kurangura ibiribwa

N’ubwo abakora mu mwuga wo gusudira bo bunguka kubera kandagira ukarabe zishakwa na benshi, bagenzi babo bakora mu bubaji bo baravuga ko abakiriya ari bake cyane muri iyi minsi yo gukumira Coronavirus.

Abamotari na bo bari mu bahura n’ibihombo muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus, aho bafite impungenge zo kubona ayo gutunga imiryango yabo n’ayo guha ba nyiri ama moto.

Abamotari ngo babuze abagenzi

Abamotari ngo babuze abagenzi

Nsabimana Sryvestre ati “Byatuyobeye dore na n’iyi saha ya saa saba nta n’igihumbi ndabona. Abakiriya bagabanutse kubera ikibazo cy’iki cyorezo kiri kumara abantu”.

Ibigo byakira abantu benshi birimo amahoteri na resitora na byo bifunguye imiryango, n’ubwo batemerewe gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Amaduka y’ubucuruzi na yo arakora, abubaka akazi karakomeje, barakora uko bisanzwe.

Aba bavuye kurangurira ibiribwa mu isoko rya Kariyeri, bategereje imodoka ibacyura mu cyaro

Aba bavuye kurangurira ibiribwa mu isoko rya Kariyeri, bategereje imodoka ibacyura mu cyaro

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.