Mu mukoke wacukuwe n’imvura wegereye isantere ya Kagongo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020, habonetse umurambo w’ umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri ya Nyabirehe.
Nk’uko Kigali Today yabitangarizjwe n’Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Gataraga, Canisius Kabera, ayo makuru yamenyekanye ubwo umuturage wari ugiye gutera umuti mu birayi, yagiye kuvoma amazi muri uwo mukoke (Umwuzi) yo kuvanga n’umuti asangamo umurambo.
Kabera avuga ko bataramenya icyishe uwo muyobozi, dore ko ngo ejo yari muzima, aho yagaragaye yitabiriye ikibina asanzwe atangamo imigabane.
Yagize ati “Ni byo koko, umuturage akimara kuduha amakuru twasanze uwo murambo ari uwa Diregiteri wa Nyabirehe Munyambonera Joseph. Muby’ukuri amakuru tuzi ni uko ejo yari yagiye mu kibina, avayo ataha ubwo rero ntitwamenya ngo nyuma yaho byagenze bite”.
Akomeza agira ati “Umurambo wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri mu isuzuma, ubu natwe turacyategereje ngo tumenye ibyabaye.
Inzego zibishinzwe z’ubugenzacyaha na zo ziri mu iperereza, ubwo baraza kutubwira icyateye urwo rupfu kuko umurambo we wari uri mu mazi, niba yiyahuye cyangwa niba hari abamwishe ntiturabimenya kuko nta gikomere cyagaragaye ku murambo, ubwo turaba tubimenya”.
Gitifu Kabera avuga ko bababajwe no kubura umukozi wari ubafatiye runini, w’inyangamugayo ndetse ngo yari n’intangarugero muri byose abana neza n’abandi.
Ati “Iyo umuntu apfuye amarabira umuryango we uba wihebye abaturage baba bihebye, kandi natwe dufite akababaro kuba tumubuze.
Umugabo wayoboraga neza ikigo cy’amashuri, wari umuntu w’inyangamugayo ubana neza n’abandi, n’iyo uganiriye n’abaturage bavuga ko babuze umugabo w’inyangamugayo uvugisha ukuri, nkaba nsaba abaturage kwihangana na none tubabwira ko ubutabera buri gukora ibyabwo ukuri kuzamenyekana”.
.