Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide yavuze ko Komite iri kubaka ikipe ikomeye, ihereye ku bakinnyi bashya, kuko nyuma y’imyaka ibiri ngo nta bakinnyi bafatika ikipe yari ifite.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020, mu gikorwa cyo gusinyisha abakinnyi barindwi mu rwego rwo kongerera ikipe imbaraga.
Mu bakinnyi barindwi basinye amasezerano muri Musanze FC, batatu muri bo ni abongereye amasezerano basanzwe muri iyo kipe, mu gihe abakinnyi bane ari abaturutse mu yandi makipe yo mu Rwanda.
Tuyishime Placide yavuze ko gusinyisha abo bakinnyi, ari uburyo bwo kubaka ikipe ikomeye itandukanye na Musanze FC yo mu myaka ibiri ishize.
Ati “Tumaze imyaka igera muri ibiri Musanze FC ibaho nta bakinnyi bafatika igira. N’ubwo twarenganyaga abatoza ngo ntibatsinda, ariko hari aho byari bigeze ugasanga nta mukinnyi ufatika aho kubona igitego byabaga bigoranye. Imyaka ibiri yose ikipe ihuzagurika twafashe icyemezo cyo kongeramo abakinnyi tukagira ikipe ikomeye, ni yo mpamvu twasinyishije abakinnyi benshi, dusohora abandi benshi bagiye bagaragaza umusaruro muke”.
Arongera ati “Twabasinyishije tumaze kumvikana na Komite n’umutoza, uretse n’abo barindwi dusinyishije uyu munsi, haraza n’abandi batanu cyangwa bane. Icyo dushaka ni ukubaka kugira ngo ikipe yacu itere imbere, akarere n’abagatuye bishime.”
Uwo muyobozi avuga ko mu bakinnyi basezereye, bamwe ari abana b’i Musanze bari barahawe amahirwe, nyuma yo kubagoragoza bagasanga nta ntambwe bari gutera, avuga ko bazakomeza gushaka izindi mpano mu karere ka Musanze.
Nubwo Umuyobozi wa Musanze FC atagaragaje abakinnyi barekuwe, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko barimo umunyezamu Muhawenayo Gad wari usigaje umwaka umwe muri Musanze FC, Maombi Jean Pierre na Mugenzi Cedrick bari basoje amasezerano.
Ndizeye Innocent uzwi ku izina rya ‛Kigeme’ w’imyaka 27, wasinye imyaka ibiri mu ikipe ya Musanze, yashimiye ikipe ya Mukura amazemo imyaka ibiri nyuma y’ibihe byiza ngo yayigiriyemo.
Yagize ati “Mukura ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza, ndayishimira uko bamfashe, baba abafana baba n’abayobozi, ni ikipe mfata nko mu rugo. Icyo navuga ku ikipe ya Musanze, nkeka ko ntaje kuyisubiza inyuma, nje gufatanya n’abandi kugira ngo Musanze tuyihe ibyo yifuza tuyiteze imbere”.
Niyonshuti Gad (Evra) w’imyaka 28, myugariro ukina kuri nomero ya gatatu, wasoje amasezerano mu ikipe ya Sunrise, yavuze ko yaje mu ikipe ya Musanze nyuma yo kumenya ko iyo kipe igira gahunda haba mu guhemba abakinnyi haba no kubazamurira urwego rw’imikinire.
Ati “Nari ndangije amasezerano muri Sunrise, ariko nabashije kuganira n’ikipe ya Musanze. Burya twebwe mu kazi aho ubonye baguha icyizere n’intego ushaka kugeraho ni ho werekeza”.
Arongera ati “Mfite amakuru menshi kuri Musanze sinayavuga ngo nyavemo, ariko icya mbere cyo nabashije kumenya ni uko bubaha umukinnyi uko ari kandi bakamufata neza, icya kabiri, amasezerano muba mwumvikanye bakayubahiriza uko akwiye. Ibyo ni kimwe mu byankuruye nifuza kuza muri Musanze FC. Icya mbere cyo nifuza, ni uko ikipe ya Musanze byibuze dushobora kuza mu makipe ahatanira igikombe kuko turashoboye”.
Habyarimana Eugène wari umaze imyaka ine mu ikipe ya Musanze, wagizwe kapiteni, ni umwe mu bongereye amasezerano mu ikipe ya Musanze wemeza ko yishimiye abakinnyi bashya bongerewe mu ikipe, ndetse yishimira no kuba yagiriwe icyizere agirwa Kapiteni.
Ati “Nishimiye abakinnyi bashya, ni abantu baje kongera imbaraga kandi nishimiye no kuba nagiriwe icyizere cyo kubayobora, nzabigisha byinshi cyane ni ikipe mazemo igihe, urebye ni famille (umuryango). Ndebye abakinnyi bahari n’abatoza bagiye kuza mbona tutarenga ku mwanya wa kane. Seninga ndamuzi n’umutoza uje kumwungiriza ndamuzi, n’abakinnyi baje ndabazi, ku bwanjye nihaye intego yo kutarenga umwanya wa kane”.
Seninga ngo aje gushyira mu bikorwa Portugal Style
Umutoza Seninga Innocent wakunze kugaragaza ko afite uburyo bwe bwihariye bwo gutoza yise Portugal Style, aremeza ko kuba ikipe ya Musanze yamuhaye n’abakinnyi ashaka, ko ari uburyo bwiza bwo gushimangira ubwo buryo bwe bwihariye bwo gutoza.
Agira ati “Portigal Style uyu ni umwanya mbonye wo kuyishyira mu ngiro, kuko ni style nkina, buri mutoza agira style ye, ndumva tugiye kuyikomeza no kurushaho kuyishyira mu bikorwa, kuko mfite igihe kirekire ino aha ngaha kandi abakinnyi benshi mfite narabatoje barayizi”.
Uwo mutoza yavuze ko atazanywe no kurangara, ngo ahubwo azarangwa n’igitsure, anatoza ikipe ye gukorera hamwe bashaka intsinzi.
Uwo mutoza wahawe intego yo kugeza ikipe mu myanya umunani ya mbere, yavuze ko iyo ntego yiteguye kuyigeraho ndetse akayirenza.
Ati “Burya iyo ushaka gusimbuka kure usubira inyuma, mu byo twihaye mu byanditse ni umwanya wa munani, ariko twe ibyo dushaka n’umwanya wa mbere tuwubonye twawufata. Dufite intego ndende, kandi tuzabiharanira ndibaza ko nidushyira hamwe na komite n’abafana, nibaza ko tuzaza mu myanya myiza”.
Seninga yavuze ko n’ubwo mu munsi umwe basinyishije abakinnyi bagera kuri barindwi, ngo hagati mu ikipe hakeneye amaraso mashya, aho ngo abakinnyi batanu bamaze kumvikana n’ikipe aho bari mu nzira bazaza gusinya amasezerano.
Abakinnyi bongerewe amasezerano ni Eugène Habyarimana, Ally Musa Sova na Dushimumugenzi Jean, mu gihe mu bakinnyi bashya barimo Niyonshuti Gad (Evra), Ndizeye Innocent (Kigeme) na Munyeshyaka Gilbert uzwi ku izina rya Lukaku wahoze muri Heroes.
Habimana Hussein uzwi nka Eto’o na Mutebi Rashid bo ngo barasinya mu minsi ya vuba.
Mbweki Todeki ni we ugomba kungiriza Seninga Innocent
Ku bijyanye n’umutoza wungirije, Seninga Innocent yatangarije Kigali Today ko bategereje Mbweki Todeki, ugomba kugera mu ikipe mu gihe inzira iva i Rubavu ijya mu zindi ntara izaba yongeye gufungurwa.
Uyu mwaka w’imikino, shampiyona yasojwe Musanze FC iri ku mwanya wa 12 ikaba yihaye intego yo kuza mu makipe umunani ya mbere.