Mu kigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Africa Rising Cycling Center), ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 habereye umuhango wo gutangiza gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku igare, witabirwa n’abantu 15 bagizwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Ni nyuma y’uko imyitozo yo gusiganwa ku magare iri mu mikino Leta yakomoreye muri ibi bihe bya COVID-19, biba ngombwa ko muri iki gihe amarushanwa yo gusiganwa ku magare yahagaze ubukerarugendo bukaba bwarafunguwe, Federasiyo y’u Rwanda y’imikino yo gusiganwa ku igare, ku bufatanye na RDB bateguye uburyo igare ryabyazwa umusaruro mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Ni ubukerarugendo bugamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga gusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo mu gihugu kubera ibyiza nyaburanga binyuranye biboneka muri iyo ntara birimo Ibirunga, ingagi, ibiyaga n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwawanda ry’amagare (FERWACY) Murenzi Abdallah, aganira na Kigali Today yavuze ko ubwo bukerarugendo bwiswe Domestic Tourism (Ubukerarugendo bwo mu gihugu bukorwa n’abari mu gihugu).
Ati “Abitabiriye iyi gahunda ni abantu batandukanye harimo abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye baba mu Rwanda, ibyo twise domestic tourism.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamahanga batandatu, n’Abanyarwanda batandukanye bagera ku icyenda bakunda igare, by’umwihariko Perezida wa Comité Olympique, na Visi Perezida ndetse n’abayobozi batandukanye bakunda igare”.
Murenzi Abdallah yavuze ko ubwo bukerarugendo bushingiye ku igare buje gufasha abantu kureba ibyiza bitatse igihugu, birimo ibirunga n’ingagi, avuga ko abazagana ubwo bukerarugendo bazafashwa n’ikigo gitoza abakinnyi kiri i Musanze cyitwa Africa Rising Cycling Center, mu buryo bwose bazakenera kugira ngo ubukerarugendo bukomeze kugenda neza.
Murenzi Abdallah yavuze ko iyo gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku igare yakiriwe neza n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, bakaba batangiye kuyitabira aho buri munsi bazajya bakira abifuza gukora ubwo bukerarugendo.
Ati “Ni ibintu byishimiwe ndetse tumaze kubona ubutumwa bw’abantu bagiye basaba kwitabira ubwo bukerarugendo, hari abazaza ejo n’ejobundi…, gutangirana rero umubare w’abantu 15 birerekana ko abantu bakeneye no kuruhuka, no guhindura ibitekerezo bitewe n’ibintu abantu bamazemo iminsi”.
Murenzi yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagiye gikoma mu nkokora imishinga inyuranye ijyanye n’imikino y’amagare, ngo amakipe akomeje kwitabira imyitozo ku buryo biteguye gutangira Shampiyona muri Nzeri.
Ati “Urwego tekinike rwacu rukomeje gusura amakipe, amakipe yatangiye imyitozo kuko natwe shampiyona y’amagare izatangira mu kwezi kwa Cyenda nibiramuka bigenze neza. Amakipe yose yashyizemo imbaraga ni ibintu biri kugenda neza ku buryo mpamya ko amarushanwa natangira Abanyarwanda bazaryoherwa n’umukino w’amagare, kandi noneho hari udushya twinshi duteganya muri shampiyona y’uyu mwaka tuzaryohera Abanyarwanda”.
Abenshi mu bitabiriye uwo muhango wo gutangiza ubukerarugendo bushingiye ku igare, baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bavuze ko hari byinshi bungukiye mu rugendo bakoze.
Stephanie May wo mu gihugu cya Australiya agira ati “Hari byinshi twungukiye muri uru rugendo twakoze ku igare mu gihe cy’amasaha atatu, twabonye imihanda myiza, ibiyaga, twageze mu duce tw’ibyaro tuhabona imisozi n’ibibaya bishimishije twishimira uburyo abaturage batwakiriye. Ikindi cyanshimishije mu Rwanda ni uburyo abayobozi barinda abaturage icyorezo cya COVID-19”.
Valens Nyamucahakomeye waturutse muri Nyarugenge we yagize ati “Usibye kunyonga igare twasuye n’aka karere ibyiza bikikije u Rwanda, tubona imisozi n’abaturage batwakira neza, tubona ikirere cyiza cy’ahangaha, Siporo yo kugenda ku igare ibasha kudukundisha ubukerarugendo”.
Arongera ati “Umuntu akora ubukerarugendo mu buryo butuje bwiza iyo akoresha igare, kuko aho ugeze ubasha guhagarara ukaganira n’abaturage, ukareba imisozi ugakora byinshi. Ariko iyo ugenda n’imodoka hari igihe usa n’uwihuta ntubashe kwishimira neza ibintu ubona. Ariko mu Ruhengeri ugenda wumva akayaga k’ikirere cyaho cyiza, abaturage bakakwakira neza, twabikunze cyane batwakiranye urugwiro. Twakoze hafi amasaha atatu tugenda inkengero z’ibirunga, tuganira n’abaturage, twabonye amahoteli meza, byadushimishije cyane twabonye neza ibyiza bitatse igihugu”.
Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 muri ubwo bukerarugendo bushingiye ku igare, itsinda ntirirenza abantu 15. Ababutegura bamaze kubona abasaba kwitabira ubwo bukerarugendo kugeza ku itariki 10 Nyakanga 2020, ikindi ni uko amagare n’ibindi bikoresho bakoresha biba byakorewe isuku mu buryo bunyuranye nk’uko Rouben Habarurema umuyobozi wa Africa Rising Cycling Center yabitangarije Kigali Today.
Agira ati “Abamaze gusaba twabashyize mu matsinda kugeza ku itariki 10 Nyakanga 2020, ntabwo ari ukuvuga ko ari benshi kuko muri iki kigo dufite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 50, ariko turi kubahiriza ingamba zashyizweho kugira ngo twirinde COVID-19 aho buri tsinda ritagomba kurenza abantu 15. Uburyo bwose bwo kwirinda icyo cyorezo twarabuteguye mwabonye za kandagira ukarabe, amagare yose tuyakorera isuku tuyatera imiti mu rwego rwo kurinda abayagendaho, uwinjiye ariyandika mu gitabo n’ibindi”.
Habarurema yasabye buri wese wifuza gukora ubukerarugendo bwo ku igare ko yemerewe kwakirwa, aho asabwa guhamagara icyo kigo cyitorezamo abatwara amagare kiri i Musanze, cyane cyane agashishikariza abagore kugana iyo gahunda kuko umubare w’abagore basaba kuza muri iyo gahunda ukiri muto.