Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko umusaruro w’iki gihembwe cy’ihinga wagabanutseho 5% bitewe n’ibiza biheruka kuba, bikibasira uduce tumwe na tumwe.
Abahinga mu kibaya cya Mukinga cyo mu Karere ka Musanze ni bamwe mu bagize ikibazo cy’umusaruro muke, kubera ibiza byangije ibishyimbo bahinze. Koperative yitwa Twongere Umusaruro Mukinga, igizwe n’abahinzi 1000 bari bahinze ibishyimbo ku buso bwa hegitari 66 muri iki kibaya.
Kanyamihigo Berchmas, Perezida wayo yagize ati “Muri icyo kibaya twari twahinze ibishyimbo byiza cyane, twiteze umusaruro mwinshi. Ariko ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye guhera muri Mata na Gicurasi byaduteje igihombo gikomeye, aho mu byo twahinze, twahombye umusaruro ungana na 80%. Urumva ko ni nk’aho twakuyemo ubusa, amafaranga yose twashoye atubera imfabusa”.
Mu mirenge yashegeshwe n’ibiza harimo uwa Rwaza, Remera, Muko na Nkotsi. Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020B hari harahinzwe ibishyimbo ku buryo buhuje ubutaka. Ni mu gihe imirenge yegereye ibirunga nka Kinigi, Shingiro na Nyange ho hari hahujwe ubutaka ku gihingwa cy’ibirayi.
Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko muri rusange ibiza byateye ingaruka ku musaruro wari witezwe muri aka karere, ugabanuka ku kigero cya 5%.
Yagize ati “Ari ibihingwa byari bihinzwe ku butaka buhuje ndetse n’ibyo twahinze ku butaka budahuje nko mu misozi miremire, ibitaratembanywe n’amazi byagiye biridukirwa n’inkangu bigabanya umusaruro twari twiteze muri iki gihembwe cy’ihinga ho 5%.
Ibi byadusigiye isomo ry’uko uwo musaruro twabashije kuramura ukwiye gufatwa neza, kandi noneho tugatangira kwitegura neza igihembwe kigiye gukurikiraho.
Aho abahinzi basabwa gutegura imirima hakiri kare no gushaka imbuto n’ifumbire ku gihe, by’umwihariko banashishikarira gukorana bya hafi n’abashinzwe ubuhinzi babegereye, kugira ngo iki gihembwe cy’ihinga kizavemo umusaruro mwiza kandi utubutse, bitume tuziba icyuho cy’uwo twatakaje”.
Nuwumuremyi akomeza avuga ko nubwo umusaruro wagabanutse kuri icyo kigero, bidakwiye kugira uwo bitera impungenge, yaba ku birebana n’ingano yawo cyangwa igiciro cy’ibiribwa ku masoko, kuko n’ubundi ubuhahirane mu mirenge igize akarere imbere n’utundi turere bukomeje kandi bukaba bukorwa neza.
Yagize ati “Nubwo umusaruro wagabanutse ntibikwiye guca igikuba mu bantu, kuko burya abatuye mu karere cyangwa umurenge ntibatungwa gusa n’ibyo bahinze mu gace batuyemo, twagize ibiza mu mirenge runaka ariko hari indi yabashije kubona umusaruro ufatika.
Nanone kandi aka karere ntikatungwa gusa n’ibyo gahinga ngo twirengagize wa muco w’ubuhahirane, aho usanga ibihingwa bibisikana mu nzira.
Ibi ntibinatubuza guhindukira ngo tunibutse abaturage bacu ko mbere na mbere bafite inshingano zo kuzigama imyaka basaruye bakabona gusagurira amasoko babanje kwihaza mu biribwa, kugira ngo ejo batabimarirayo bagasigara nta cyo kurya bafite.
Ibyo byose ni ibintu abantu bakwiye kuba barebaho kugira ngo ingaruka twatewe n’ibyo biza tubashe kuzazisohokamo twemye”.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2021A mu karere ka Musanze bateganya guhuza ubutaka ku buso bwa Ha ibihumbi 16 buzahingwaho ibigori, ibirayi, ibishyimbo n’ingano.