Musanze: Ikibazo cy’imirongo kuri kandagira ukarabe kigiye gukemurwa burundu

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe, aratangaza ko muri iki cyumweru cyatangiye ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2020, ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko na gare, hagiye kubakwa aho gukarabira intoki mu buryo buhoraho kandi bufasha abantu benshi gukarabira icyarimwe.

Aba ni abatonze umurongo bategereje gukaraba intoki ngo babone kwinjira mu isoko ry

Aba ni abatonze umurongo bategereje gukaraba intoki ngo babone kwinjira mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho mu Karere ka Musanze usanga umubare munini w’abantu bagaragara batonze imirongo miremire, bigatuma abakenera serivisi zihatangirwa batinda kuzibona, kubera kumara igihe kinini batonze imirongo bategereje gukaraba.

Twagirumukiza Innocent, Kigali Today yamusanze atonze umurongo imbere ya kandagira ukarabe, ategereje gukaraba intoki.

Yagize ati “Hano kandagira ukarabe ni nke ugereranyije n’umubare w’abantu bategereje kuzikarabiraho, buri muntu biramusaba kumara iminota iri hagati y’irindwi n’icumi atonze umurongo ategereje ko agerwaho.

Abatonze imirongo nibura buri umwe bimusaba kumara iminota iri hejuru y

Abatonze imirongo nibura buri umwe bimusaba kumara iminota iri hejuru y’irindwi ngo agerweho

Twifuza ko bazongera kugira ngo tutazajya tumara igihe kingana gutyo dutegereje, kuko haba hari gahunda nyinshi umuntu afite ziba zidindira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe, yavuze ko bamaze kuganira n’abahagarariye ahatangirwa serivisi ku bantu benshi, bemeranya ko hagiye gushyirwaho uburyo abantu bajya bakaraba ari benshi icyarimwe, bikarinda gutegereza umwanya munini.

Imbere y

Imbere y’isoko rinini rya Goico na ho abahinjira birabasaba gutonda imirongo miremire

Yagize ati “Ari abakuriye amasoko na gare twamaze kuganira twemeranywa ko muri iki cyumweru baba bamaze kubaka ahantu hagashyirwaho za robine zifasha abantu gukaraba intoki mu buryo buhoraho, bizarinda ko ya mirongo minini yongera kubaho. Dusaba n’ibindi bigo byakira umubare w’abantu benshi nk’amabanki, hoteli, za resitora; aho bishoboka hose gutangira ubu buryo”.

Hari n’abasanga ubu buryo butafasha gusa abatonda iyi mirongo bategereje gukaraba intoki ngo babone kwerekeza aho bahererwa serivisi zitangirwa ahantu haganwa na benshi, kuko n’abakora isuku babifatanya no kugenzura ko kandagira ukarabe zuzuye amazi yanduye cyangwa zikeneye amazi asa neza na bo byabagabanyiriza imvune.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.