Musanze: Kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo hirindwa Coronavirus biracyari ikibazo

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo no kwirinda kujya muri gahunda zitihutirwa, hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, hari uduce tw’Umujyi wa Musanze turi kugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi.

Ubwinshi bw

Ubwinshi bw’abantu bagaragara mu makaritsiye budakumiriwe bwabangamira gahunda zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2020, inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’iz’umutekano zahuye n’akazi bigaragara ko katoroshye, ko kuzenguruka mu duce tugize uyu mujyi mu masaha atandukanye, harimo ahitwa mu ibereshi, Rusagara, Nyarubande n’ahandi; zisaba abantu gusubira mu ngo zabo, ndetse hamwe bikaba iby’ubusa kubera ko bazicungaga ku ijisho, bakikomereza gahunda zabo.

Ibi byaje no gutuma biba ngombwa ko mu masaha y’igicamunsi amabutiki n’amaduka yo muri utu duce asabwa kuba afunze imiryango, kuko abenshi bitwazaga kujya guhaha nyamara barimo n’abadafite iyo gahunda.

Kuva mu masaha y’igitondo kugeza ku gicamunsi abantu bari benshi mu mihanda yo muri ibyo bice bitandukanye byegereye umujyi rwagati, bajya cyangwa bava mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze.

Nubwo utu duce dutuwe n’abantu benshi, ariko byagaragaraga ko umubare w’urujya n’uruza rw’abantu wari rwiyongereye.

Abantu bakomeje kwigendagendera mu mihanda

Abantu bakomeje kwigendagendera mu mihanda

Uwitwa Twahirwa Erneste waganiriye na Kigali Today, yagize ati “Twe ntabwo tumeze nko mu cyaro baba bafite imirima bahinga, bakeza imifuka y’amasaka, ibishyimbo, impungure n’ibindi bishobora kubagoboka muri ibi bihe bigoye. Ariko mu mujyi ho, umuntu arya ari uko yagiye guca inshuro, utwo akoreye agahita akenera kutujyana ku isoko kuduhahisha. Ni yo mpamvu mubona uru rujya n’uruza rw’abantu rutagabanuka”.

Hashize iminsi mike hasohotse amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe, arebana n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, irirebana no kubuza abaturage gukora ingendo zitari ngombwa no kwirinda gusohoka mu ngo nta mpamvu zihutirwa, rikaba ari ryo ribimburira andi mabwiriza.

Mu midugudu yose mu Karere ka Musanze hashyizweho uburyo bwo gukoresha indangururamajwi za rutura n’izoroheje ziri gukoreshwa hatangwa ubutumwa bwibutsa abaturage aya mabwiriza, ari nako bubakangurira kuyashyira mu bikorwa; ariko ntibibuza benshi muri bo harimo n’abana bato kugaragara bagendagenda mu mihanda cyane cyane yo mu makaritsiye.


Inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere n’iz’umutekano zivuga ko kwigisha abaturage gukumira iki cyorezo kandi mu buryo buhoraho bisaba imbaraga no guhozaho, nk’uko bivugwa na Nsekarije Jean Pierre, umwe bayobozi b’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Turi gufatanya kwigisha abaturage, twakoresheje uburyo bw’indangururamajwi zashyizwe mu modoka ziri kunyura mu bice byose by’umujyi twibutsa abantu kuguma mu ngo zabo, ariko kugeza n’ubu hari abatarabigira ibyabo, baracyumva ko bakomeza kwidegembya uko bishakiye, birengagije ko bugarijwe n’iki cyorezo cya Coronavirus.

Ubu twafashe ingamba zo kwirirwa mu mihanda, tugerageza gukomeza kwigisha abayigendagendamo barenze ku mabwiriza yo kuguma mu ngo, abo tugenda tubona badafite icyo bagiye gukora bagasubizwayo, abo bigaragara ko bafite impamvu zumvikana bakaba ari bo twemerera gukomeza.

Hakenewe gukomeza ubukangurambaga bubigisha ko kurengera ubuzima bihereyeho ari inyungu zabo bwite”.

Mu Rwanda abantu 36 ni bo bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus. Abaturage bakaba bakomeje gusabwa gushyira mu bikorwa amabwiriza n’ingamba zo kukirinda, kuko gikwirakwira mu buryo bworoshye, kandi mu gihe gito gishize kikaba kimaze guhitana umubare munini w’abantu ku isi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.