Miliyari eshanu n’igice ni yo mafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gutunganya imihanda itanu izashyirwamo kaburimbo mu bice by’Umujyi wa Musanze, ikazaba ifite ibirometero bisaga bitandatu.
Abatuye n’abafite ibindi bikorwa ku nkengero z’ahari gutunganywa bavuga ko bari basonzeye ibi bikorwa remezo bizanye iterambere, ariko hakaba abagaragaza ko hari aho imashini zatangiye gukora imwe muri iyi mihanda ziri kurenga imbago z’ibyo aba baturage baherewe ingurane, bakabifata nko kubarengera.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Tukimara kumva ko ibi bikorwa remezo by’imihanda bije twabisamiye hejuru kuko ari igikorwa rusange kandi kidufitiye akamaro; gusa biduteye n’imbogamizi kuko twe dukurikije uko twari twabaruriwe bigendanye n’uko umuhanda ugomba gukorwa, hari aho mbona bitubahirizwa. Nk’ubu njye hari igice bambaruriye, banterera borne (imbago) igaragaza aho ntagombaga kurenga. Igitangaje ni ukuntu muri iyi minsi bagarutse baje gukora umuhanda bagasenya byose harimo na ya borne banshingiye, bafata n’ahari hasigaye basatira inzu yanjye”.
Muri aba baturage barimo n’abafite ikibazo cy’inzu zakuweho inzitiro, bifuza guhabwa uburenganzira bwo kuzisimbuza.
Hari uwagize ati: “Urabona ko muri twe hari abafite amazu ameze nk’asigaye ku karubanda kubera ko nta nzitiro agifite, abahisi n’abagenzi binjira uko bashaka, bikaba byanorohereza abajura kwinjira uko bishakiye, nyamara urebye usanga hari aho bigaragara ko hari ubuso buhagije ku buryo bitabuza abantu kuhashyira uruzitiro. Twifuza guhabwa uburenganzira wenda bwo kuba dukinzeho inzitiro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahanampuhwe ntiyemeranya n’abavuga ko hari imitungo igenda yangizwa n’ikorwa ry’iyi mihanda itarabanje kubarurwa.
Yagize ati: “Ubundi iyi gahunda yo gutunganya imihanda tuyifatanyije na Sosiyete yitwa NPD, mbere y’uko imihanda itangira gutunganywa habanza kugaragazwa imbibi z’aho ugomba kugarukira, iyo bigaragaye ko hari ubuso bw’ahateganyijwe bukwiye kongerwa tubisuzumira hamwe noneho tukegera wa muturage uhafite ubutaka tukabanza kubyumvikanaho mbere y’uko twagura za mbago tukanamubarira. Kuko amabwiriza n’amategeko avuga ko nta gikorwa cy’umuturage dushobora gukoraho, kwangiriza cyangwa kwimura kitabanje gukorerwa igenagaciro no kumwishyura; ni ikintu twitwararika cyane kuko dukoze ku mutungo w’umuturage hatabanje gukorwa ibyo byose byaba ari ikibazo gikomeye”.
Uyu muyobozi yongeraho ati: “Habaye hari umuturage waba ufite umutungo warengerewe akwiye kubimenyesha umurenge cyangwa akarere tukareba niba koko ari byo, twiteguye kuba twafatanya kugikemura”.
Mu gusubiza abafite impungenge z’amazu yabo yasigaye atazitiye, uyu muyobozi abasaba kuba bategereje umuhanda ugatunganywa nyuma bakazahabwa uburenganzira.
Yagize ati: “Muri iyi minsi tubasaba kutihutira gushyiraho izo nzitiro cyangwa ibindi bikorwa kuko imihanda nibwo igitangira gukorwa, umuntu ashobora kuba aribwo acyubaka imashini yahanyura ikaba yahungabanya inyubako ze nshya. Tubasaba kuba bategereje ko umuhanda urangiza gukorwa noneho nyuma yaho tuzabahe uburenganzira babone kubaka”.
Imihanda uko ari itanu izatwara miliyali eshanu n’igice iri gutunganywa ku nkunga ya Banki y’Isi. Yitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Musanze, koroshya ingendo no kuzamura agaciro k’imitungo y’abaturage. Uyu muyobozi avuga ko bateganya ko imirimo yo kuwutunganya izatwara igihe cy’umwaka ariko nanone kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 imirimo ishobora kwiyongeraho amezi make ku gihe cyateganyijwe.