Umugabo wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, arakekwaho icyaha cy’ubujura, aho ngo yafashwe amaze kwiba ibikoresho binyuranye, mu ijoro rishyira tariki 27 Gicurasi 2020 akaba yari yiyoberanyije mu myambaro y’abagore.
Uwo mugabo ngo ubwo yamaraga gutobora inzu ya Twarayisenze Eugene wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yatwaye ibikoresho binyuranye birimo Televisiyo ( Flat TV), Radio, icyuma cyifashishwa mu kuyungurura amajwi, Ibitenge bitatu, dekoderi n’ibindi.
Uwo mugabo wagaragaye yajyanishije ishati idoze mu gitenge cy’amabara yiganjemo kaki ikindi akagikenyera, imitwe yatetse ntiyamuhiriye kuko yahise afatwa atabwa muri yombi, aho ubu afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Musanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, yatangarije Kigali Today ko uwo mugabo yafatiwe mu muhanda wa kaburimbo ari mu bandi bagenzi nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wamuketsemo kuba atari umugore nubwo yari yambaye nk’abagore.
Ati “Ubwo twashakishaga umuntu umaze gutobora inzu y’umuturage wari umaze kwibwa aho inzu bari bayitoboye, umuturage yaduhaye amakuru avuga ko ahuye n’umuturage uri kugenda mu bakore wambaye ibitenge ariko umeze nk’umugabo, ageze kuri kaburimbo, mwihuse mwamufata.
Gitifu Dushimire ngo yahise afata imodoka arirukanka aho yanyuze ku itsinda ry’abagore bari muri kaburimbo, ahagarika imodoka arabafotora barebye basanga koko uwo muntu wari ukenyeye ibitenge ni umugabo. Nibwo bahise bamushyira imbere ajya kubereka aho yabyibye.
Ati “Tukimara kumufata twamubajije impamvu yambaye ibyo bitenge kandi ari umugabo adusubiza ko amayeri ari gukoreshwa muri iyi minsi ari ukwambara nk’abagore mu buryo bwo kwirinda ko babakeka. Ngo ubundi bambara imyambaro y’abagore kugira ngo abanyezamu bo mu ngo n’abanyerondo bakeke ko ari abagore bavuye gucuruza bakererewe, ni uko yatubwiye.”
Gitifu Dushimire yongeye agira ati “Twamushyize imbere tumusaba kujya kutwereka aho yibye ibintu yikoreye nibwo yatujyanye ku mugabo wari umaze kudutabaza avuga ko bamwibye, dusanga koko iyo nzu yayitoboye yibamo ibyo bikoresho byose yari yikoreye birimo Flat, ibitenge, Radio, amplificateur, dekoderi, CD ariko tumusangana indangamuntu itariye, dusanga ni iy’umuntu witwa Karamira wo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Rulindo”.
Uwo wafashwe yavuze ko ibyo yari amaze kwiba yari agiye kubigurisha mu mujyi wa Musanze n’abo bafatanya kwiba. Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve ari na ho ari mu gihe ari gukurikiranwa kuri ibyo byaha akekwaho.
Ibyo uwo mugabo yakoze ni igikorwa cyanenzwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, aho yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakarya ibyo bavunikiye.
Uwo muyobozi yaburiye abakomeje gucura imigambi y’ubujura, avuga ko bitazabahira kuko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi ziri maso, avuga ko uzagerageza kwiha iby’abandi hari amategeko amuhana.