Musanze: Umurenge wa Cyuve uhawe umuyobozi w’agateganyo

Kamanzi Jean Bosco ni we umaze guhabwa inshingano zo kuyobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze mu buryo bw’agateganyo kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020.

Kamanzi Jean Bosco, Umuyobozi mushya w

Kamanzi Jean Bosco, Umuyobozi mushya w’Umurenge wa Cyuve

Kamanzi w’imyaka 41 y’amavuko yari asanzwe ashinzwe Ubuzima, isuku n’isukura mu Murenge wa Muhoza. Asimbuye kuri uwo mwanya Sebashotsi Jean Paul nyuma y’uko atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB), ku itariki 14 Gicurasi 2020 akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bamwe mu baturage asanzwe abereye umuyobozi.

Nyuma y’uko gutabwa muri yombi ari hamwe n’umuyobozi w’Akagari ka Kabeza ko mu Murenge wa Cyuve, n’aba Dasso babiri, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwafashe umwanzuro wo kuba bubahagaritse mu kazi.

Aganira na Kigali Today ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Umurenge wa Cyuve, Kamazi Jean Bosco, yavuze ko yamaze gutangira inshingano nshya yahawe aho yiteguye kuzisoza neza ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati “Imirimo mishya nayitangiye uyu munsi saa mbili. Ingamba za mbere mfite ni ukwegera abaturage kurushaho, kubatega amatwi, kugisha inama no gukorana na bo neza”.

Avuga ko imbogamizi azahura na zo, azakoresha uko ashoboye akazishyira ku ruhande, mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage ashinzwe.

Agira ati “Nta mpamvu yo kwiyaturiraho ikibi, nta mbogamizi nteganya. Nzakora uko nshoboye imbogamizi zince ku ruhande. Nzarushaho gukorana na bagenzi banjye, kuko umwe arya bihora. Imyaka nari maze mu nshingano mu wundi murenge, bizamfasha gukomeza kuba hafi y’abaturage no gukorana na bo neza mfatanyije n’izindi nzego tuzakorana”.

Uwo muyobozi wari umaze imyaka itatu ashinzwe ubuzima, isuku n’isukura mu Murenge wa Muhoza, yaje muri iyo mirimo avuye mu Murenge wa Gataraga, aho yari ashinzwe Ubuzima n’imibereho myiza y’Abaturage.

Kamanzi, uvuka mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yize amashuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza(A0), aho yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Psychologie Clinique akaba afite umugore n’abana batatu.

Ni na we wahawe igihembo cy’umukozi w’umurenge witwaye neza mu mwaka ushize, aho yari umukozi w’Umurenge wa Muhoza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.