Major John Mbale wo mu ngabo za Zambia, umwe mu basirikare 47 bari mu masomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, yagaragaye mu birori byo kumurika umuco yambaye ijipo, atungura benshi bajyaga bibaza ko ijipo ari umwambaro ugenewe abagore.
Ni umunsi uba mu ntangiro z’umwaka, aho ingabo zikurikiranira amasomo muri iryo shuri, zigaragaza imico inyuranye y’ibihugu zaturutsemo hagamijwe kurushaho kumenyana no gukorera hamwe.
Ubwo izo ngabo 47 zamurikaga umuco w’ibihugu zaturutsemo tariki 11 Mutarama 2019 muri iryo shuri rikuru rya Gisirikare, nibwo Major John Mbale yagaragaje umuco w’iwabo mu myambarire.
Mu gihe abenshi muri izo ngabo bagaragaye mu mwambaro w’umukenyero n’umwitero ukunze kuranga umuco w’u Rwanda, uwo musirikare yasohotse mu rwambariro yajyanishije ijipo n’ishati, bitangaza benshi, ariko abasobanurira ko ari umuco wo mu gihugu cye cya Zambia.
Maj. John Mbale, aganira na Kigali Today yavuze ko ijipo ari umwambaro ukunze kwambarwa n’abanyacyubahiro, mu gihe cy’ibirori bikomeye bibera ibwami, ngo ijipo ku bagabo iwabo ifatwa nk’umwambaro w’ibirori by’akataraboneka.
Agira ati “iyi jipo nambaye ni kimwe mu bigize umuco w’igihugu cyanjye, ni umwenda wambarwa n’abantu bafite aho bahuriye n’ibwami, ni umwambaro twakomoye ku bwami bw’abongereza, ni umwambaro w’ibirori bikomeye iwacu sinari kureka kuwambara mu birori nk’ibi bikomeye byo kumurika imico y’ibihugu binyuranye”.
Maj. John Mbale, wishimiwe n’abantu benshi ndetse bakagenda bamwifotorezaho, yavuze ko akunda cyane umuco w’igihugu cye ndetse avuga ko awugaragaza aho anyuze hose.
Maj. Gen Jean Bosco Kazura, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko umunsi wo kumurika umuco washyiriweho gufasha ingabo kurushaho kumenyana no gukorana neza aho zihuriye hose mu gikorwa cyo kubungabunga ubutumwa bw’amahoro.