Ku wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2020, umunsi w’ibyishimo kuri Musenyeri Antoine Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diosezi Gatolika ya Ruhengeri, bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bahawe Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo ll.
Abo bashumba bombi bahawe ubusaseridoti na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo ll, babuherwa ahitwa i Mbare muri Doyosezi ya Kabgayi ku itariki 8 Nzeri 1990, ubwo yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Kuba barashyizweho ibiganza na Papa Yohani Pawulo ll wamaze gushyirwa mu rwego rw’Abatagatifu, byaba ari kimwe mu byaharuriye abo bashumba inzira yo gutunganya neza ubutumwa bagiye bashingwa, ubu bakaba baramaze gushyirwa mu rwego rwisumbuye rw’Ubusaseridoti bahabwa inkoni y’ubushumba.
Kambanda Antoine wavutse mu mwaka 1958, yatowe na Nyirubutungane Papa Faransisiko, amugira umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo ku itariki 03 Gicurasi 2013, mu Ugushyingo 2018 agirwa Arikiyeskopi wa Kigali asimbuye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni mu gihe Musenyeri Harolimana wavutse muri Nzeri 1962, yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri imbere umwaka umwe kuri Musenyeri Antoine Kambanda, aho yahawe inkoni y’ubushumba na Papa Benedigito wa XVl Tariki 31 Mutarama 2012.
Abo bashumba bakiriye bate Yubile yabo y’imyaka 30 bagizwe Abasaseridoti?
Mu kumenya uburyo abo bashumba bakiriye uwo munsi w’amateka w’isabukuru yabo y’imyaka 30 bahawe ubupadiri, Kigali Today yanyarukiye mu gitambo cya Misa yo guhimbaza iyo sabukuru cyaturiwe muri Cathedrale ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana akikijwe n’imbaga nini y’Abapadiri bo muri iyo Diyosezi ndetse n’abakirisitu, mu butumwa yatanze higanjemo gushimira.
Yavuze ko uko bari 31, ngo kuba barahawe ubupadiri na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo ll abifata nk’ingabire itangaje.
Ati “Twari 31 kuri iyi tariki i Mbare, tugira ingabire itangaje yo guhabwa ubusaserudoti n’Umusimbura wa Petero. Ni ingabire y’Imana twahawe, ariko buri wese akaba ahamagariwe kuyibyaza umusaruro”.
Arongera ati “Kuri uyu munsi, ndashimira Imana nyuma y’uko iyi myaka 30 yambereye iy’ibyishimo, ibyishimo mu buzima nk’umukirisitu n’ibyishimo mu butumwa.
Nagize ubutumwa ahantu henshi, nakoze imyaka itatu muri Paruwasi ya Gisenyi ndi Vicaire (Padiri wungirije), mara imyaka irindwi ndi mu butumwa mu mahanga, ngira imyaka igera kuri 12 ndera abazaba Abasaseridoti, n’imyaka umunani y’ibyishimo turi kumwe muri Diyoseze ya Ruhengeri ndi umushumba wanyu”.
Musenyeri Harolimana kandi yabwiye abapadiri n’abakirisitu bari bitabiriye igitambo cya misa, ko mu myaka 30 amaze ari umusaseridoti yayivomyemo ibyishimo byo kwitangira abandi.
Ati “Icyo nabahamo ubuhamya, ni uko iyo myaka yose Imana yampaye yabaye imyaka y’ibyishimo, icyo nishimira ni uko neguriye Imana ubuzima bwanjye no gukorera abavandimwe. Mu rukundo rw’Imana n’urukundo rw’abavandimwe, ni ho mvoma ibyishimo, nkaba ngira n’amahirwe ko muri ubwo bwitange mfite umubyeyi dusangiye twese, Umubyeyi Bikiramariya ahora adutakambira.
Ni yo mpamvu iyo ndebye imbere ngira icyizere, kidashingiye ku bushobozi mfite kuko ndi umunyantege nkeya, ahubwo gishingiye ko nzi ko Imana itivuguruza mu rukundo rwayo, kandi ko nzi ko Umubyeyi Bikiramariya aduhora hafi adutakambira ku Mana”.
Musenyeri Harolimana yashimiye cyane abapadiri be uburyo baranzwe n’ukwitanga, bamufasha gukomeza gutunganya neza ubutumwa Imana yamutoreye, abasaba gukomeza kumusengera.
Ati “Nkomeje kubasaba inkunga y’isengesho, nkeneye inkunga y’isengesho ryanyu kugira ngo nshobore kuzuza neza ubutumwa Imana yantoreye.
Nkeneye inkunga y’isengesho kugira ngo mbe indacogora mu rukundo rw’Imana no kwitangira abavandimwe cyane cyane abaciye bugufi, insuzugurwa, abakene n’indushyi z’amoko yose”.
Arongera ati “Mbashimiye uburyo mumba hafi muri byose, kandi nkaba mbasaba gukomeza kugira ngo ingoma y’Imana ikomeze kwamamara hose, Umubyeyi Bikiramariya akomeze yubahwe kandi ineza y’Imana ikomeze gusesekara ku isi hose”.
Uwo Mushumba yagarutse no ku cyorezo cyugarije isi muri iki gihe cya COVID-19, asaba abapadiri n’abakirisitu gusenga bashikamye kandi biyambaza Umubyeyi Bikiramariya ngo atakambire isi ku Mana, dore ko uwo munsi wabaye impurirane n’isabukuru y’ivuka rya Bikiramariya.
Yagize ati “Bavandimwe duhimbaje ivuka ry’Umubyeyi Bikiramariya kuri uyu munsi harimo n’isabukuru y’ubusaseridoti, mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19”.
Yungamo agira ati “Kuri iyi sabukuru y’umubyeyi ubu turamutaramiye turasenze turamusingije, ariko umunsi mukuru nk’uyu tumutakambire dushishikaye rwose tunamusaba ngo adutakambire ku Mana idukize icyi cyorezo n’ingaruka zacyo ku mpande zose, ubwoba, igihunga, ibibazo bitandukanye by’ingaruka z’iki cyorezo tubona mu buzima bw’umuntu ku giti cye, tubona mu buzima bwa Kiliziya n’ubutumwa bwayo”.
Kigali Today yagerageje kuganira na Musenyeri Antoine Kambanda mu rwego rwo kumenya uburyo yakiriye isabukuru ye y’imyaka 30 ahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti ariko itumanaho ntiryadukundira.
Musenyeri Kambanda yamaze kuba Padiri ajya gukorera ubutumwa muri Seminari nto ya Ndera, aho yamaze imyaka itatu, nyuma ajya gukomereza amasomo i Roma aho yakuye impamyabumenyi ihanitse muri Théologie mu mwaka wa 1999.
Yahise ayobora Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali, aho yari n’umuyobozi wa Komisiyo Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro akigisha no mu iseminari nkuru ya Théologie y’i Nyakibanda, aho mu mwaka wa 2005 yakomereje ubutumwa muri Seminari nkuru Philosophicum y’i Kabgayi ari Umuyobozi wayo mukuru, ahamara umwaka umwe, muri 2006 atorerwa kuyobora Seminari nkuru ya Nyakibanda, muri 2013 Nyirubutungane Papa Faransisiko amutorera kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, aho yavuye agirwa Arikiyepisikopi wa Kigali.
Mu bapadiri 31 bahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1990 na Nyirubutungane Papa Yohani Paulo ll ubu wagizwe Umutagatifu, 26 ni abo muri Diyosezi z’u Rwanda, mu gihe abandi ari abo muri Diyosezi ya Goma muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abo bo mu Rwanda ni Padiri Zirarushya Léopord, Déogratias Niyibizi, Emmanuel Kayumba, Diogene Bideri, Viateur Bizimana, Callixte Gakwandi, Albert Gashema, Joseph Harerimana, Etienne Kabera, Wenceslas Karuta, Aimé Mategeko, Pierre Mbyariyehe, Celestin Muhayimana, Callixte Musonera, Callixte Ndikubwimana, Polycarpe Ngendakumana, Félix Ntaganira, Jean Baptiste Ntamugabumwe, Déogratias Rwivanga, Vincent Sibomana, Bernard Ntamugabumwe, Jean Berchimas Turikubwigenge, Emmanuel Uwimana na Augustin Karikumutima.
Ku rutonde rw’abapadiri ba Kiliziya mu Rwanda, Musenyeri Antoine Kambanda afite nomero 450 mu gihe Musenyeri Vincent Harolimana afite nomero 448.
Intego ya Musenyeri Antoine Kambanda mu rurimi rw’ikilatini igira iti “Ut Vitam Habeant” (Bagire Ubuzima), mu gihe intego ya Musenyeri Vincent Harolimana igira iti “Vidimus Stellam Eius” (Twabonye inyenyeri ye).