Musenyeri Ngendahayo akangurira abaturage kwirinda Covid-19 bashingiye kuri Bibiliya

Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, akangurira abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho, ariko banashingiye ku byanditse muri Bibiliya.

Abitabiriye icyo gikorwa bahawe ibikoresho byo kwirinda bagahamya ko ubwo bukangurambaga bufite akamaro kanini

Abitabiriye icyo gikorwa bahawe ibikoresho byo kwirinda bagahamya ko ubwo bukangurambaga bufite akamaro kanini

Yabigarutseho ku wa 1 Kanama 2020, ubwo iyo diyoseze yari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo, aho hari bamwe bakoze urugendo rwo kucyamagana ndetse abitabiriye icyo gikorwa bakaba barahawe ibikoresho bibafasha kwirinda.

Musenyeri Ngendahayo avuga ko Covid-19 ari icyorezo gihangayikishije kandi gifata abantu mu buryo batazi ariko ko kucyirinda babishobora, akabasaba no gufata urugero ku byanditse muri Bibiliya aho igaruka ku byorezo.

Ati “Dusanzwe dufasha abaturage mu bikorwa biteza imbere ubuzima ari yo mpamvu y’ubu bukangurambaga turimo. Umukirisitu nyawe, umuntu muzima ufite ubwenge, wikunda ukunda n’abandi agomba kwirinda nk’uko biri no muri Bibiliya, ubwo hateraga indwara z’ibyorezo nk’ibibembe n’ibinyoro, itubwira ngo umuntu yihe akato, yirinde ndetse anarinde bagenzi be”.

Musenyeri Ngendahayo avuga ko kwirinda Covid-19 ari ko kwikunda no gukunda abandi

Musenyeri Ngendahayo avuga ko kwirinda Covid-19 ari ko kwikunda no gukunda abandi

Ati “Abantu tubasaba kwirinda ikintu cya ‘turamenyeranye’, cyane cyane iyo bigeze mu bakirisitu baba bihoberanira bari muri Yesu ashimwe na Yezu akuzwe. Kwirinda ni ukwikunda no gukunda mugenzi wawe, mugakurikiza amabwiriza yashyizweho, cyane ko icyo cyorezo kiza nk’umujura kitagaragara n’amaso, abakirisitu rero babe intangarugero”.

Muri icyo gikorwa, EAR diyoseze ya Byumba yahaye abaturage ibikoresho byo kwirinda birimo udupfukamunwa dusaga 500, imiti yo gusukura intoki n’amasabune, ndetse hanatangirwa ibiganiro bitandukanye bikangurira abantu kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Covid-19, cyane ko icyo cyorezo kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo.

Umukecuru Valeria Nyirakaje wari witabiriye ubwo bukangurambaga avuga ko azi uburyo bwo kwirinda, gusa ngo byamugoraga kwigurira agapfukamunwa.

Ati “Ndabizi ko kwirinda ari ngombwa, gusa nkanjye kwigurira agapfukamunwa byangoraga kuko nk’ubu ako nari mfite nari nkamaranye ukwezi ari ko nambara konyine. Kubera uburwayi ngira, sinabona amafaranga yo kwivuza ngo mbone n’ayo kukagura, ubu rero ndishimye kuba itorero rimpaye akandi kakazandinda icyo cyago”.

Undi ni Ruvubi Jean Baptiste wanitabiriye urugendo rwo kwamagana Covid-19, avuga ko ubwo bukangurambaga ari ingezi kuko hari abaturage bajya birara ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda.

Ati “Ubu bukangurambaga bwari bukenewe kandi burasigira buri muntu isomo ryo kwirinda, buri wese yubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho. Muri rusange abaturage bagerageza kubahiriza amabwiriza ariko hari ubwo birara ugasanga akenshi nk’urubyiruko ntibambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi, icyiza ni uko n’abatari badufite batubahaye bikaba ari ingirakamaro”.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Rwirangira Diodore, avuga ko ubufatanye n’abihaye Imana mu kurwanya Covid-19 ari ingenzi.

Ubukangurambaga bwakozwe hanifashishwa indangururamajwi

Ubukangurambaga bwakozwe hanifashishwa indangururamajwi

Ati “Ubufatanye n’amatorero n’amadini nk’ubu bwa EAR mu kurwanya iki cyorezo ni ingenzi kuko bahura n’abantu benshi bakabagezaho ubutumwa bwo kwirinda. Nka hano haracyagaragara abantu batambara uko bikwiye udupfukamunwa, cyane ko ari umwambaro utamenyerewe, ariko iyo badufashije bagasobanurira abayoboke babo babyumva bwangu bityo ubwirinzi bukiyongera”.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Kibali umurenge wa Byumba, ahari ikigo nderabuzima cyubatswe n’iryo torero hakaba harimo kubakwa n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage, cyane ko risanzwe rihakorera ibikorwa binyuranye byo kwita ku buzima no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Muri byo hari abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abatishoboye bubakiwe inzu, abahawe amatungo n’ibindi, ibyo bikorwa bakaba babifashwamo n’itorero ry’Abangilikani ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Colorado Springs, aho buri mwaka bakora urugendo rw’ubukangurambaga ku kintu runaka, urw’uyu mwaka rukaba rwahariwe kurwanya Covid-19.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.