Itangiriro ryiza ritanga umusaruro muzima , gusa ariko rimwe na rimwe n’itangiriro ribi hari igihe riwutanga kubw’amahirwe, icyo nshaka kubabwira n’uko uko utangiye iyo winjiye mu rukundo nibyo ahanini bizagaragaza icyo rwubakiyeho ukaba wamenya niba ruzaramba cyangwa rutazarenga n’umutaru. Rimwe na rimwe hari igihe uganira n’umukobwa akakubwira ukuntu yumva atazigera yongera gukundana n’umuhungu runaka kuko hari ibyo babonaga bitazagenda neza mu mubano wabo maze bakabihagarika bitararenga umutaru.
Nk’uko tubukesha urubuga Elcrema , aha tugiye kubagezaho amwe mu makosa abasore bashobora gukora bakiri mu ntangiriro z’urukundo bigatera abakunzi babo kubivamo hakiri kare ntanicyo barageraho.
1.Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere : Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.
Niba rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk’aho ari cyo cyonyine kikugenza.
Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.
2.Ufite abandi bakobwa benshi utereta : Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye.
Gutereta abandi bakobwa rero by’umwihariko mu ntangiriro z’umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine.
Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.
3.Uramucunga cyane ugakabya: Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk’umukozi wawe, nta n’ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye.
Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi aribwo umubano wanyu wari ugitangira.
4.Ntuha agaciro ibyiyumviro bye : Gusobanukirwa no guha ibyiyumviro bye bimugaragariza ko wowe na we muhuje koko.
Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.
5.Uhoza uwo mwigeze gukundana mu biganiro byanyu : Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n’uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana. Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n’umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa.
Ibi bishobora gutuma afata umwanzuro wo kubivamo kuko aba afite ubwoba ko mushobora gusubirana cyangwa muri kumwe atari uko umukunze ahubwo ushaka ko akwibagiza wa wundi mwatandukanye.
6.Aza inyuma muri gahunda zawe : Iyo utitaye ku mwanya n’agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe.
Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw’abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara.
Niba koko uri umusore wifuza kubaka umubano uhamye n’umukunzi wawe kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwanyu, irinde aya makosa kugira ngo udasenya urukundo rutararenga umutaru