Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe ibiganiro by’isanamitima muri gahunda bise ‘Mvura nkuvure’ baratangaza ko bakize ibikomere batewe na Jenoside bagatanga imbabazi, naho abakoze Jenoside bakiyunga n’imiryango bahemukiye.
Mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburasirazuba hakorewe iyo gahunda y’ibiganiro by’isanamitima, bagaragaza ko nyuma yo gukira ibikomere byatumye biteza imbere kandi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
‘Mvura nkuvure’ ni uburyo abafite ibibazo bicarana buri wese akaganira na mugenzi we ibikomere afite maze bagafatanya komorana nyuma yo gusangira amakuru anyuranye ashingiye ku bibazo byabo.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kinihira, Augustin Nzabonimana, akaba ashinzwe serivisi z’isanamitima n’ibiro bya Diyosezi ya Byumba bishinzwe imishinga, avuga ko mbere ya ‘Mvura nkuvure’ hariho ibikomere bitatu by’ingenzi byari bigose abacitse ku icumu rya Jenoside n’abakoze Jenoside.
Agira ati “Igikomere cya mbere cyari icy’ihungabana bitewe n’amateka umuntu yanyuzemo ibyo yabonye cyane cyane byibasiraga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, naho ku bakoze Jenoside bakaba baragaragazaga ibikomere by’ipfunwe”.
Ati “Ku bakoze Jenoside kandi hari n’igikomere cy’urwikekwe ku miryango bahemukiye, n’imiryango abakoze Jenoside bakomokamo, hakaba n’igikomere cy’ubukene ku mpande zombi cyatumaga abantu baheranwa no kwibaza ibijyanye n’imibereho yabo ibagoye”.
Padiri Nzabonimana avuga ko byose byavuwe kandi abitabiriye ‘Mvura nkuvure’ bakaba barakomeje inzira yo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange, bakora ibikorwa bahuriramo mu matsinda yo kwiteza imbere bashinze arimo n’ay’ubuhinzi n’ubworozi.
Abacitse ku icumu bakize ibikomere kubera ‘Mvura nkuvure’
Emeritha Nyirarukundo utuye mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, yacitse ku icumu rya Jenoside agira ibikomere byinshi kubera abe yabuze, aza gufashwa n’ibiganiro by’isanamitima bishingiye ku kuganira ku bibazo, maze agenda abohoka kandi akira ibikomere.
Agira ati “Burya kubana n’ibikomere ni ikibazo gikomeye ariko iyo ubashije kuganira na bagenzi bawe mwakomeretse kimwe buri wese yumva igikomere cya mugenzi we maze hakabonekamo uwumva ibikomere bye ari bito ugereranyije n’ibya mugenzi we.
Ibyo bigatuma ufite ibikomere byoroheje abasha kumva ko ahubwo akwiye gufasha bagenzi be bakomeretse kumurusha, ni byo byatumye ngenda nkira ibikomere byanjye ahubwo nkatangira gufasha abandi gukira”.
Nyirarukundo avuga ko urugendo rw’isanamitima yanyuze rwanatumye atera intambwe yo kubabarira abamwiciye abavandimwe n’ubwo bitari byoroshye, ariko yabigezeho ndetse afasha n’uwamwiciye kugera ku bandi barokotse na bo abasaba imbabazi.
Agira ati “Uwanyiciye umuvandimwe yaje kenshi kunsaba imbabazi ariko bikananira kumubabarira kugeza ubwo yiyambaza undi muntu aza amuherekeje, nageze aho ndamwumva muha imbabazi kuko nasanze ubwo yateye intambwe yo kuzisaba kuzimwima byaba atari byo naramubabariye mugeza no ku bandi yahemukiye na bo abasaba imbabazi”.
Abafunguwe ku byaha bya Jenoside bakemuye amakimbirane mu miryango basanze
‘Mvura nkuvure’ yatumye abafunguwe ku byaha bya Jenoside babasha kwiyakira bageze mu muryango nyarwanda, bafunguwe babana neza n’abo basanze.
Kananura Deogratias yafunzwe imyaka icyenda akatiye igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yari yarahamijwe n’ubutabera, ajurira mu Nkiko Gacaca muri 2003 aba umwere arataha ariko asanga umugore yasize yarabyaye abandi bana babiri hanze.
Kananura yahawe ibiganiro by’isanamitima muri ‘Mvura nkuvure’ maze ibikomere yari afite birakira kandi abasha kubakana n’umugore we yari asanze.
Agira ati “Nasanze umugore yarabyaye abandi bana ariko banganirije ko kongera kuba Umunyarwanda muzima bisaba ko mbyakira singirane na we ibibazo, ariko nasanze n’abana namusiganye yarakoze uko ashoboye maze abitaho.
Ubu umugore wanjye tubanye neza nta kibazo nta rwikekwe nta no kumva mufiteho ikibazo kuko narangije kumva mubabariye, abo bana umwe ubu yasanze se kandi tubanye neza nta kibazo”.
Umuhuzabikorwa wa gahunda ya ‘Mvura nkuvure’ mu Rwanda Karangwa Diogene, avuga ko ‘Mvura nkuvure’ ituma iyo abafite ibibazo bahuye babasha kuganira ku bibazo byabo maze bagafatira hamwe umwanzuro n’umuti wo kubikemura.
Avuga ko ‘Mvura nkuvure’ ishobora no gufasha abagize itsinda batekereje ku mushinga runaka bashaka gukora, binyuze mu biganiro ubwabo bagiranye mu matsinda atandukanye baganiriramo ari na byo byatumye abarokotse Jenoside n’abayikoze babasha komorana ibikomere bagafatanya mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Agira ati “Muri ayo matsinda twakoze ahuje imiryango y’abakoze Jenoside n’imiryango yabahemukiye yatumye bagira urubuga rwo kubwizanya ukuri kw’amateka yabo, akababaro kabo babasha komorana ibikomere nk’umwe mu musaruro wavuye muri iyo gahunda”.
Ati “Ikindi cyavuyemo hagati ya kwa kuganira mu matsinda, hagati ya kwa kwegerana, byatumye rwa rwikekwe rw’abantu hagati yabo rugenda rugabanuka ndeste ruranashira bituma abari bafite ibibazo byo kwishyura imitungo batangira kwishyura, abacitse ku icumu na bo batangira gutanga imbabazi ku babahemukiye”.
‘Mvura nkuvure’ yageze ku bantu basaga ibihumbi 25 mu turere icyenda tw’igihugu, ubu hakaba haratangijwe icyiciro cyayo cya kabiri na cyo kitezweho gutanga umusaruro mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.