NAMWE NIMUGEYO

Kagubare n’inshuti ze ebyiri biyemeje gufata urugendo n’amaguru rwamasaha abiri bajya gusura ibirunga, batwara ibyo kurya (imigati na fanta), baragenda bagezeyo baravuga ngo babanze barye kuko bari barikumva bashonje. Bagiye gutangira kurya basanga bibagiwe urufunguzo rwa fanta. Ubwo babwira kagubare bati kuberako wowe utigeze udutwaza ku gikapu ngaho ihangane usubireyo uzane urufunguzo rwa fanta ni amasaha ane kugenda no kugaruka, turagutegereza ntugire ikibazo. Ubwo kagubare abanza kwanga arababwira ati “oya ntago njyayo ndabizi ngiye nagaruka nkasanga imigati mwayimaze” ubwo izo nshuti ze ziramwinginga zimubwirako batarayirya atari yaza. Ubwo babona aragiye. Baricara barategereza, isaha ya mbere irashira, iya kabiri, iya gatatu, iya kane, ubwo baba batangiye kwitegura ngo kagubare agiye kugaruka. Ubwo babona ntago aje amasaha atanu, atandatu, arindwi aba arashize bumva inzara igiye kubica bari hafi gupfa neza neza. Bafata umugati umwe barawugabana, ubwo bagitangira kurumaho, babona kagubare avumbutse inyuma y’igiti cyari hafi yabo aho yari yihishe aza ari kwiyamira avuga ati “SINABIVUZE!! NABIBABWIYE KO MURAYIRYA NTARI NAHAGERA, NUKURI NTAGO NJYAYO PE. NAMWE NIMUGEYO.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.