Nashakaga ko ansengera ndwaye/ Yaransindishije nicura nsanga yandongoye / Aka gahinda kose nagatewe no kumwizera!

Kumwe uhana gahunda n’umushumba kurusengero wenda urwaye cyangwa se hari ikindi kifuzo ufite ushaka ko agusengera , burya nabyo bisaba kwicunga cyane, kuko aba dufata nk’abahanuzi abenshi muribo babirimo hari izindi ndonke bakeneye mubo baba bita intama zabo arizo twe twemeye kubayoboka.

Uyu mwana w’umukobwa wahuriyeyo n’ibibazo ubwo yari yasanze umuhanuzi ngo amusengere yumva arwaye igifu kimumereye nabi, maze uwo muhanuzi ari nawe pasteri wabo akamuha icyo kunywa cyamusinzirije , akaza kwisanga muburiri anambaye ubusa agataha yahasamiye inda.

Mu gahinda kenshi asubiramo iyi nkuru ,Mutesi yagize ati: “Narinifitiye umukunzi ariko ntitwabanye kubera ibyo pasteri yankoreye, hari iminsi yari yarabugenewe kurusengero kuburyo wabaga wasaba rendez-vous yo kujya kuganira nawe akagusengera.

Ubwo twari turangije amateraniro dusohotse murusengero , igifu cyarimo kindya mbabara, nuko mbona pasiteri imbere yanjye, nkimusuhuza ahita ambwirango Imana imweretse ko ntameze neza mumubiri, mubwirako nashakaga kumusaba ko ansengera kuko ndwaye. Yampaye lendes-Vous itandukanye n’iyindi minsi ajya yakiriraho abantu sinabitekerezaho.

Hari mu masaha ya sacyenda musanga mu biro bye byo kurusengero ari wenyine, yatangiye kundeba kuburyo budasanzwe ntangira kumwishisha maze mpita mubwira ngusha kucyari kinzanye ndabimubwira , yatangiye kunsengera ambwira ukuntu Imana inkuyeho ibibazo byinshi birimo n’indwara ariko numva ankoraho cyane.

Gusenga birangiye nibwo yatangiraga kumbwira ngo ndi akana keza , nutundi kugambo twinshi turyohereye maze ahita azana akantu ko kunywa ambwira ko gakiza igifu neza.

Naherutse nsoma kuri ako kantu yari ampaye ngo nkanywe ubundi nisanga nambaye ubusa ndyamye iwe , doreko yibanaga umugore we n’abana baba I Burayi.”

Uyu mukobwa twahaye izina rya Mutesi kubwimpamvu z’umutekano we, yakomeje avuga ko yaje gusanga atwite maze yabibwira uwayimuteye akamwiyamira kure amubwira ko ngo Imana yamugirira nabi ashatse guharabika izina ry’umukozi wayo.

Bitewe n’ibyo uwo mugabo yari amukoreye yarangiza akitwaza izina ry’Imana akamusaba ko niba atemera gukuramo iyo agomba kutazabisakaza. Mutesi wari wifitiye ubushobozi yahise yigira mumahanga abyarirayo uwo mwana , maze asinya ko atazigera atuma umwana we amenyana n’uwo se w’umuhemu.

Icyababaje Mutesi cyane n’uburyo nawe yarebye uburyo assize umusore bendaga kuzarushinga, doreko ngo yabonaga ntaho yahera amuhingukana inda imbere.

Mutesi wamaze kwibaruka ubu wibereyeho mubuzima bwiza n’umwana we w’umuhungu I Burayi , kuba yibereyeho n’umwana we haricyo bitwaye? Kuba yarasinye kutazereka umwana se byo wamujyiraho iyihe nama?

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.