Ndashaka “IMBO”

Umugabo yavuye mu majaruguru aza iKigali, ariko akaba azi yuko abanyakigali batavuga amagambo bongeyeho GA nkuko abimenyereye, mu rwego rwo kwihagararaho nawe agerageza uko ashoboye kose akirinda kurangiza buri jambo na GA ngo batamuseka.

Bucye azakugire muri resitora rero akenere kurya, abwira useriva ati “Nzanira IMBO”…. undi ati “Ibyo ni ibiki ko tutabigira hano?”… arakomeza ati “njye icyo nshaka ni IMBO”, ni uko baramubwira bati twihanganire ujye ahandi hano ntabyo tugira, undi nawe kuko ibyo yashakaga yabibonaga aho ariyamira ati “NZANIRA IMBOGA_IKIBA_KIBE“, mu rwego rwo kwirinda kurangiza ijambo na GA.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.