“Ndashima Imana kuko yatumye izi nzozi ziba impamo.” Mu rugendo rurerure rw’imyaka 20 yose Umupadiri yabiteye ishoti yishakira umugore ngo atazasigara atariye ku rubuto , maze abishimira Imana

Mu bukwe bubereye ijisho Padiri Gathang’i yarongoye umugore bari bamaranye imyaka bakungitse. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinu muri Githunguri , mu gace ka Kiambu ku cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023. Ubu bukwe bwa Reverend Gathang’i Waiguru na Margaret Wanjira Githui, bwanejeje benshi kuko bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo bombi.

Padiri Waiguru yabanje kuba umupadiri muri gatolika y’Abaroma mbere yo kwimukira muri kiliziya Gatolika ya Karisimatike.

Umuyobozi w’ihuriro rigenzurwa na Musenyeri Patrick Mulau wo mu Itorero Karisimatike rya Kirinyaga muri Kenya yashimangiye ko nubwo Itorero rya Karisimatike ryakomeje gushinga imizi mu myizerere y’Abagatolika y’Abaroma, ryatandukiriye imigenzo Gatolika mu kwemerera abapadiri baryo gushyingirwa.

“Turi abagatolika muri kamere niyo dukurikiza ndetse dukurikiza uko umuhango uri, umuhango wo kwimikwa ni umwe , itandukaniro rikomeye hano ni uko twemera gushyingirwa “, Musenyeri Makau.

Amakuru avuga ko ngo uyu mu Padiri yiyumvisemo umuhamagaro wo gushinga urugo ubwo yari muri Amerika yagera iwabo muri Kenya agahitamo gushakana na mwenewabo.

Yagize ati:” Ndashima Imana kuko yatumye izi nzozi ziba impamo. Rwari urugendo rurerure kuva nabatizwa nkatangira gukora , imyaka 20 irashize.”

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.