Nduwantare yasimbuye Abdu Mbarushimana muri AS Muhanga

Umutoza Nduwantare Ismail uheruka gusezerwa mu ikipe ya Gicumbi FC, yagizwe umutoza mu mukuru wa AS Muhanga, asimbura Abdu Mbarushimana werekeje mu ikipe ya Bugesera

Bisangwabagabo Youssuf, Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya AS Muhanga yabwiye KT Radio ko uyu mutoza bamuhaye amasezerano y’umwaka umwe, yazitwara neza bakaba ari bwo batekereza kumusinyisha andi masezerano.

Nduwantare Ismail (uri iburyo) ni we uzatoza AS Muhanga mu mwaka w

Nduwantare Ismail (uri iburyo) ni we uzatoza AS Muhanga mu mwaka w’imikino utaha

Yagize ati “Twagendeye ku murongo w’ikipe, tunagendera ku byo amaze gukora aho yagiye anyura, nta byinshi arakora mu gihugu, twabyita ko ari nk’igerageza ku buryo niyitwara neza tuzayongera, sin awe gusa n’abandi ni yo masezerano twari kuzabaha”

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Muhanga kandi yakomeje avuga na Abdu Mbarushimana baheruka gutandukana, na we atigeze asinya amasezerano y’igihe kirekire ahubwo bagendaga bongera bitewe n’uko yitwaye.

Uyu mutoza Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney uheruka gusezererwa mu ikipe ya Gicumbi mbere y’uko shampiyona ihagarara, yahawe inshingano zo kuzamura abana bakiri bato, bimwe byo Abdu Mbarushimana asimbuye nawe yari yaratangiye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.