Ngaya Amafoto agaragaza agahinda Davis-D na B-Threy bahuriye nako muri kaminuza ya huye bagiye gutaramiramo bakarinda bataha Auditorium icyambaye ubusa

Abahanzi bari mu bagezweho mu Rwanda, B-Trey na Davis bateguye igitaramo Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye i Butare babura abacyitabira bisanga ari bonyine aho cyagombaga kubera. Ni gitaramo cyiswe “University Connect Festival 2023” cyagombaga kwitabirwa na B-Trey na Davis D hamwe n’abandi bahanzi batandukanye biganjemo abakorera umuziki i Huye.

Iki gitaramo cyagombaga gutangira i Saa Cyenda z’amanwa ariko byarinze bigera Saa Tatu cyabuze nuwo kubara inkuru, kucyinjiramo byasaba kugura itike y’ibihumbi 3000frw ahasanzwe na 4000frw muri VIP kubagombaga kugurira itike kumuryango.

Abahanzi B-Trey na Davis bari bageze mu mujyi wa Butare hakiri kare babanza guca mubitangazamakuru bitandukanye no mu mujyi bashishikariza abantu kwitabira igitaramo cyabo bavugako bagiye kuhatwika, gusa baje gutungurwa kuko bisanze mubo batumiye ntawigeze aza kwitabira igitaramo cyabo.

Aba bahanzi bageze ahagomba kubera igitaramo hakiri kare byarinze bigera Saa Tatu ntamuntu numwe uri muri Salle aribo bonyine bicaye muri Salle hamwe nababafashaga mu mitegurire y’igitaramo, babonye babuze abantu bhitamo kuzinga utwangushye barataha.

Sale y’imyiyereko n’ibitaramo ya kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare yari yabuze abayijyamo ngo igitarami kibe.

B Threy na Davis D bari gutarama muri iki gitaramo bageze aho baritahira , nyuma y’uko bashatse no kubigira ubuntu bakabura abantu.

HAnze nuko hari hari hameze wagiragango ntanigikorwa cyateguwe kuhabera.

Nicyo kitaramo cyambere cyanditse amateka mu Rwanda yo kubura n’abantu na bacye bagura itike yewe banabigira ubuntu hakabura ababyitabira.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.