Ngewe kanyota mwenecyaka! Ndahiriye imbere ya Bralirwa n’imbere y’abafana bayo bose, ko ntazahemukira byeri yaba ikonje cyangwa ishyushye, ivuye mu rwina cg mu kibindi, ifite ifuro cy itende, kandi ko ntazatatira igihango ngo nteshe agaciro utubari, amaBari, amahoteli n’ibindi bisa nkabyo; nkaba niyemeje kumugaragaro kujya mpatanga umusanzu wa buri munsi ntitaye ku bibazo by’abana n’umugore nasize mu rugo.
Ibi nzabikurikiza igihe nzaba ndi muzima, ndetse nigihe ndwaye imiti nzajya nyinywesha ibyeri, nkaba nzaharanira icyateza imbere abapimyi bose nikopesha byibura gatanu mu cyumweru, niyemeje kandi kuzahorana icyaka ndetse nkanabishishikariza abandi banywi bose…Mucoma azabimfashemo!
Facebook Comments Box