Ngo The Ben yarakennye kugeza aho agurishije ubukwe bwe kugirango abashe kubona ayo gusohora indirimbo dore ko adaheruka! Nyuma yo gushyiraho igiciro cy’ubukwe bwa The Ben na Pamella bibasiwe bikomeye

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse n’umugore we Uwicyeza Pamela bagiye gukora ubukwe bw’agatangaza buzabera muri Kigali Convention Centre , bamerewe nabi n’abakomeje kubibasira mu magambo nyuma yuko batangaje ko gukurikirana ibirori by’ubukwe bwabo bizasaba kwishyura amafaranga ibihumbi 50.

Tariki ya 15 Ukuboza 2023 hazaba imihango yo gusaba no gukwa. Tariki ya 23 Ukuboza 2023 basezeranire imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa bizabera muri Kigali Convention Centre.

Ubu bukwe bwitezwe n’abantu benshi, The Ben na Pamela batekereje ku bantu batazabasha kugera aho bwabereye aho bashyizeho urubuga rwa www.thebenandpamela.com buzatambukaho imihango y’ubukwe mu buryo bw’ako kanya hifashishijwe ikoranabuhanga “Live”.

Gusa ariko bakaba banamaze gushyiraho igiciro cy’abantu bifuza kubukurikira aho kugira ngo uzemererwe kubureba mu buryo bwa “Live” ugomba kuba wishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Aya makuru akimara kujya hanze ntabwo benshi mu bantu babyishimiye nk’uko bigaragara mu bitekerezo by’abantu batanze kuri ’post’ y’ikinyamakuru ISIMBI cyashyize kuri Instagram.

Benshi bagiye bibaza niba The Ben yarakennye kugeza aho agiye gucuruza ubukwe bwe, abandi bati “gutwerera si itegeko ku buryo bashyiraho n’igiciro”, hari n’abataripfanye bamubaza niba yarakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo cyane ko adaheruka.

Bagiye kubana nyuma y’uko mu Kwakira 2021 The Ben yambitse Pamela impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi aremera maze muri Kanama 2022 basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Ayo magambo yose y’abijujuse bikanavamo kwerurira The Ben na Pamella bakababwira uko babyumva byabereye ku Isimbi

Ubukwe bwa The Ben na Pamella buzabera muri Kigali convention Centre.

The Ben amaze igihe kininiari mu rukundo na Pamella ibintu ari umunyenga , nyamara indirimbo zo ari ntazo asohora hafi ya ntazo kuburyo byamuteje abakunzi b’umuziki bakamwibasira.

Ibihumbi 50 nibyo bisabwa ngo umuntu uzifuza gukurikirana ubukwe bwa The Ben na Pamella ‘Live’ agomba kwishyura.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.