Abagabo babiri bo mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, barwariye mu bitaro bya Kibungo, nyuma yo guturikanwa n’ingunguru ubwo bari batetse kanyanga, bibaviramo gukomereka mu buryo bukomeye.
Abo bagabo ni Habanabakize Cyriaque w’imyaka 35 na Uwiringiyimana Eric w’imyaka 30, baturikanwe n’iyo ngunguru ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020.
Ubwo iyo ngunguru yabatwikaga, ngo babanje kubona ibimenyetso byuko igiye guturika, mu buryo bwo guhishira amakuru ngo bagerageje kuyifata ngo idaturika abantu bakumva ko batetse kanyanga.
Muri uko kugerageza kuyifata, ni bwo yahise iturika ibatwika ibice binyuranye by’umubiri, n’igikoni bari batekeyemo kirasenyuka, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Ni ahantu ku gasozi hitaruye abaturage aho bagiye mu gikoni bafata ingunguru batangira gucanira bateka kanyanga. Bari bamaze kwarura litiro zigera mu 10, noneho bigeze hagati ingunguru irabyimba kwa kundi ifinina ishaka guturika”.
Arongera ati “Barwanye n’iyo ngunguru kugira ngo bayifate idaturika abantu bakamenya ko bari guteka kanyanga, ariko kubera ko yari yamaze gushyuha cyane iraturika irabaturikana.
Igikoni bari batekeyemo cyashwanyaguritse na bo barashya hafi umubiri wose, ubwo ni bwo Polisi yahise ibimenya n’inzego z’ibanze bajyayo basanga bahiye ihamagara ambulance ibajyana kwa muganga”.
CIP Twizeyimana yavuze ko bari bamaze iminsi bafite amakuru ko muri ako gace hatekerwa kanyanga, aho bari bakomeje kubahiga ngo bahanwe bakagenda batoroka bakajya aho bamara igihe kirekire bihishe nyuma bakagenda bagaruka.
Uwo muvugizi wa Polisi Iburasirazuba, aragira icyo asaba abaturage, agira ati “Turasaba abaturage gukomeza kuduha amakuru tukarwanya ibiyobyabwenge ndetse no kumenya ingaruka n’ububi bw’ibiyobyabwenge, kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.
Ababikora ari abateka izo kanyanga ari n’ababicuruza, bakwiye kubireka bagashaka ikindi bakora, kuko bibagiraho ingaruka aho bifatwa bikamenwa na bo bagafungwa”.