Ngororero: Abantu 8 bishwe n’ibiza, imiryango isaga 700 iracumbikiwe

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo ku wa Kane, byahitanye ubuzima bw’abantu 72 mu gihugu hose.

Ku kiraro cya Satinsyi

Ku kiraro cya Satinsyi

Muri aba bantu bishwe n’ibiza, harimo abantu icyenda bo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri ako karere kandi, imiryango isaga 700 yimuwe mu manegeka ahashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko kugeza ku mugoroba wo ku wa 07 Gicurasi 2020, hafi Akarere kose katari nyabagendwa, kuko imihanda ihuza imirenge irindwi na yo yangiritse bikomeye, mu gihe Sitade ya Ngororero na yo yatwawe n’inkangu ikomeye.

Mu masaha ya saa sita zo ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yatangazaga ko abantu batanu ari bo babarurwaga ko bahitanwe n’imvura nyinshi ikangiza amazu n’ibikorwa remezo muri Ngororero, mu gihe mu gihugu hose bari 65.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero, Patrique Uwihoreye, yabibwiye Kigali Today ko imibare yaje kwiyongera ku gicamunsi kubera abandi bane baje guhitanwa n’ibiza mu Murenge wa Kavumu.

Imihanda yatengutse

Imihanda yatengutse

Agira ati “Ubu turaye tubuze abantu icyenda mu Murenge wa Matyazo aho umubyeyi yahungishije abana babiri ku muturanyi, yagaruka agasanga abandi batatu inkangu irabahitanye. Mu Murenge wa Kavumu na ho ni uko byagenze inkangu yavuye nko muri kilometero ebyiri ihitana inzu zigwamo bane”.

Uwihoreye avuga kandi ko imiryango myinshi y’abaturage yaraye icumbikiwe mu baturanyi no mu bigo by’amashuri, kuko hari ubwoba bw’uko inzu zyabo zabagwaho, by’umwihariko abo mu mirenge yo mu gice cy’amajyaruguru y’akarere.

Inkangu zaguye mu mihanda

Inkangu zaguye mu mihanda

Agira ati “Ibiraro bihuza imirenge umunani byatwawe n’imigezi n’inkangu, imihanda yangiritse ku buryo ubu nta mbangukiragutabara yabasha no gutabara abaturage ku bigo nderabuzima byo muri iyo mirenge, nta n’umuganga wabasha kujya kubafasha kuko nta nzira yabona, mbese akarere gasa nk’akacitsemo kabiri”.

Uwihoreya avuga kandi ko Sitade ya Ngororero yarengewe n’inkangu yaturutse ruguru yayo, inzu umunani zari ku muhanda wa kaburimbo zikaba na zo zasenyutse, umuhanda wa kaburimbo Ngororero-Mukamira ukaba utari nyabagendwa kuko harimo inkangu nyinshi cyane.

Agira ati “Iyo Sitade ya Ngororero yuzuye vuba yagiye yose, kugeza ubu umuhanda wa kaburimbo nturi nyabagendwa kuko kuva Ngororero ugera ku Kabaya harimo nk’inkangu zirenga 20 harimo imashini ya Horizon ariko ntabwo iri kubasha gukemura ikibazo vuba”.

Inkangu muri Kaburimbo

Inkangu muri Kaburimbo

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse ngo abaturage badahura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, kuko ubu nta modoka yabagezaho n’ubwo butabazi hakaba hakenewe kubakwa byihutirwa amateme yacitse no gusana imihanda.

Avuga ko ubuyobozi bw’akarere bukomeje gufasha abaturage kuva mu manegeka kugira ngo hatagira abagwirwa n’inzu ariko ko n’ubundi bigoye kubona aho kubashyira kuko akarere kose gasa nk’akari mu manegeka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butabaza Minisiteri zitandukanye ngo zifashe mu gusana ibikorwa remezo by’imihanda akarere kakongera kugenderanira kugira ngo n’abatabarwa babone uko bagerwaho.

Amakuru atangazwa n’Akarere ka Ngororero, agaragaza ko inzu zisaga 300 ari zo zaraye zisenyutse, mu gihe imiryango hafi ibihumbi 10 ituye mu manegeka. Imiryango 2,100 ni yo ituye mu manegeka akabije, naho imiryango 1,001 ni yo imaze kwimurwa mu gihe imiryango isaga 700 yamaze kwimurirwa mu bigo by’amashuri no mu baturanyi.


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko muri uku kwezi kwa Gicurasi, hagati ya tariki ya 01 n’iya 10 hateganyijwemo imvura nyinshi, ibarirwa hagati ya milimetero 90-120 muri Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Muhanga na Ruhango.

Inkuru bijyanye

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amafoto-video-ibiza-byahitanye-abantu-26-mu-turere-twa-gakenke-musanze-na-nyabihu

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-ibiza-byahitanye-abantu-icyenda-abandi-umunani-barakomereka

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Inkangu-n-imyuzure-byahitanye-abantu-65

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-imvura-nyinshi-yaguye-yatumye-umugezi-wa-sebeya-wangiza-byinshi

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.