Ngororero: Imvura yateje inkangu, babiri bahasiga ubuzima

Abaturage babiri bo mu Kagari ka Cyome, Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2020.

Inkangu yagwiriye inzu umugore n

Inkangu yagwiriye inzu umugore n’umugabo bahasiga ubuzima mu gihe nyamara ngo bari barimuwe aha hantu ariko bakahagaruka

Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba Nzabamwita Jean Marie Vianney, yavuze ko Ntahontuye Thacien w’imyaka 62 n’umugore we Uzanyiminani Pelagia w’imyaka 60 bari batuye mu mudugudu wa Mpara bahitanwa n’inkangu yatewe n’imvura yaguye.

Yagize ati “Imvura yaguye baryamye, inkangu iraza ihitana inzu bahita bahasiga ubuzima.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba buvuga ko Ntahontuye Thacien mu kwezi k’Ukuboza muri 2019 yari yakuwe aho yari atuye kuko hari mu manegeka, acumbikishirizwa ku mudugudu, ibyo bikaba ari nako byagenze no ku muhungu we.

Icyakora Ntahontuye Thacien ngo yajyaga asubira kuba aho yimuwe akavuga ko atasiga urutoki rwe ndetse agarura n’inka kuko ari ho hari ubwatsi kugeza yongeye kuhatura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Nzabamwita Jean Marie Vianney, avuga ko ubu bagiye gushyira imbaraga mu gusaba abatarimuka mu manegeka kuhava, birinda ko bahura n’ibiza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.