Nguru uruhuri rw’Amafoto ari Sexy ya Alyn Sano atuma bamusotora ngo n’indaya , ikirara n’ibindi / Uyu muhanzikazi dore uko yasobanuye ikibimutera

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana ibitekerezo bitandukanye by’abantu bibaza ku myambarire Alyn Sano aherutse kugaragara yaserukanye mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ndetse n’indi yamuranze mbere yaho yatumye hari benshi bamwibasira bagashaka kumwita ikirara, indaya n’ibindi by’ibicantege.

Ni amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga abantu bakagereranya ay’uyu muhanzikazi akiririmba muri korali n’amugaragaza uyu munsi.

Mu kiganiro na Alyn Sano, yemeye ko ibitekerezo by’abantu bari kunenga imyambarire ye yabibonye icyakora ahamya ko we ntacyo biba bimubwiye. Ati “Abantu bakwiye kumva ko ndi umuhanzi, abankundira umuziki bakwiye kumva ibihangano byanjye, ku rundi ruhande ariko ndi umuhanzi mu nguni zose.”

Alyn Sano ahamya ko abantu bakwiye kumva ko imyambarire ye ari iy’umuhanzi uri mu bucuruzi. Yakomeje ati “Njye nambara imyenda kubera impamvu, hari iyo ngiye gushyira ku isoko n’iy’abandi mba ndi kwamamaza. Abantu rero bagakwiye kujya bantera imbaraga aho kuzinca.”

Ku rundi ruhande uyu muhanzikazi avuga ko ibyo abantu bavuga ku myambarire ye bidashobora kumuca intege kuko we azi icyo ashaka. Alyn Sano yijeje abakunzi b’umuziki we ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere cyane ko amaze igihe ahugiye muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.

Ati “Njye buri gihe niyumva nk’umuhanzi mushya, ntabwo ndakora ku rwego nakwiyumvamo umuhanzi ukomeye. Mpora ntekereza ko ari bwo ngitangira umuziki. Abakunda ibikorwa byanjye bitege mu minsi iri imbere ibyo nza gukora.”

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi batoranyijwe gutaramira abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ biri kuzenguruka igihugu. Ari gutaramana n’abahanzi barimo Afrique, Niyo Bosco, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Riderman na Bruce Melodie.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.