Si aka kanya bitangiye cyangwa mu mwaka umwe cyangwa ibiri ishize ahubwo ni ibintu bimaze imyaka myinshi mu Rwanda.
Ubundi kuki amakipe asinyishiriza abakinnyi mu tubari kandi afite ibiro?
Umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi FC Bwana Dukuzimana Antoine yasobanuriye Kigali Today impamvu basinyishiriza abakinnyi mu tubari cyangwa muri resitora. Yagize ati “Usanga amakipe arwanira umukinnyi kuburyo utegereje ko umujyana ku biro wasanga bamutwaye. Impamvu ya kabiri ni ukudaha agaciro ibiro, umuyobozi w’ikipe akumva ko agomba gukorera aho ari. Navuga ko ari umuco mubi.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko rimwe na rimwe bigaragaza imikorere iri hasi kuko akenshi abaterankunga b’amakipe bakabaye bagaragara mu gihe umukinnyi cyangwa andi masezerano asinywa.
Umusesenguzi akaba n’umutoza w’ikipe ya Rugende, Muhire Hassan, kuri we asanga amakipe akenshi yaragorwaga no kutagira ibiro.
Yagize ati “Mu minsi yashize wasangaga amakipe nta biro agira, ariko uyu munsi arabigira. Nashimira nka Gasogi United ko nibura iyo ugeze aho bakorera umenya ko ari ku biro by’ikipe.”
Muhire Hassan avuga ko igihe kigeze ngo abaterankunga bahabwe agaciro mu bikorwa byose by’ikipe. Ati “Ushobora kudasinyishiriza umukinnyi ku biro by’ikipe ariko ukahagira ibirango by’abafatanyabikorwa (Pull-ups, Banners ) n’ibindi.
Muhire yongeyeho ati «Ni uruhare rw’itangazamakuru ndetse n’abasesenguzi b’imikino mu Rwanda kumvisha abo bireba guha agaciro iyamamazabikorwa mu mikino kuko ni byo bituma abaterankunga biyongera. »
Amakipe menshi nta bashinzwe iyamamazabikorwa agira
Muri iki gihe ibigo byinshi bigira abashinzwe iyamamazabikorwa ( Branding and Marketing manager) gusa amakipe menshi yo mu Rwanda uru rwego ntarwo agira kubera impamvu zitandukanye.
Umunyamakuru akaba n’ushinzwe iyamamazabikorwa kuri Radio Kiss FM Bacaro Froduard asanga amakipe menshi yirengagiza uru rwego kuko ayoborwa n’umuntu umwe.
Yagize ati ” Urebye amakipe yacu asa n’abaho mu bihuha. Amakipe ni ay’abanyamuryango, usanga rero umunyamuryango ufite amafaranga ari we uri kuyobora ikipe muri ako kanya. Ni yo mpamvu uzasanga amakipe amwe n’amwe ahora mu madeni y’abantu kuko hakoze uwari uyafite.”
Impamvu zifatika atanga zigaragaza ko inzego zitabaho mu makipe ni uko akenshi usanga abayobora amakipe hayobora ufite amafaranga ako kanya ugasanga ni we byose bibazwa.
Kugira intego zidafite aho zanditse ngo biri mu bituma iyamamazabikorwa ritabaho, kuri iyi ngingo Bacaro akaba yagize ati “Kuba nta nzego z’ubuyobozi zihamye amakipe agira, iyamamazabikorwa rirakenewe mu makipe yacu kandi rikorera mu murongo uhamye rifite intego yanditse ku buryo umuyobozi uzavaho umusimbuye agasanga hari umurongo ngenderwaho.”
Abasesenguzi batandukanye basanga mu Rwanda amakipe akwiye kubakwa nk’ibigo aho kubakira ku bantu bamwe na bo baboneka rimwe na rimwe.